Inama idasanzwe ya AFC/M23/MRDP yize hejuru yo gushyira RDC ku murongo
Ubuyobozi bw’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP bwakoze inama i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ikaba yari igamije gushakira hamwe uko igihugu cyabo cyashyirwa ku murongo.
Iyi nama yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22/09/2025, mu mujyi wa Goma, aho abayitabiriye bareberaga hamwe uko RDC yagira gahunda nziza y’imiyoborere.
Umuvugizi wa AFC/M23/MRDP, mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yashyize hanze nyuma y’iyi nama idasanzwe yavuze ko yitabiriwe n’inzego zitandukanye kandi ifatirwamo ibyemezo bikakaye.
Yavuze ko yitabiriwe n’abarimo umuhuza bikorwa w’ihuriro rya AFC/M23/MRDP, Corneille Nangaa, Freddy Kaniki umwungirije na Bertrand Bisimwa na we umwungirije.
Avuga ko yitabiriwe kandi n’abanyamabanga bahoraho, ari bo Benjamin Mbonimpa na Delion Kimbulungu, ndetse n’abakuru b’amashyami ashyinzwe itangazamakuru, imari n’ubukangurambaga.
Yakomeje avuga yabayemo n’abahagarariye umugaba mukuru w’Ingabo za ARC/M23, Major Gen Sultan Makenga.
Usibye abo yitabiriwe kandi n’aba guverineri b’intara zombi ndetse n’abungirije.
Iyi nama nk’uko bigaragara yakozwe mu gihe intambara ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bw’iki gihugu, aho Ingabo za FARDC zihanganye n’uyu mutwe zitera ibisasu mu basivili kandi bigasiga bihitanye bamwe muri abo ba sivili.
AFC/M23/MRDP ivuga ko ibitero bya FARDC ibikora ku bufatanye n’igisirikare cy’u Burundi, bigamije kurimbura Abanyamulenge n’igisa nabo.
Ubundi kandi ibyo bitero zibikora zigamije guhonyora agahenge, kandi bikaba ari ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.
Iri huriro rya AFC/M23/MRDP rigenzura igice hafi ya cyose cy’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, harimo umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu na wo ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’indi mito irimo uwa Minembwe, Kamanyola n’indi.