UN yatabarijwe ko Abatutsi bari gukorerwa jenocide muri RDC
Umuryango w’Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange baba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, batabarije Umuryango w’Abibumbye(UN), ba wu menyesha ko Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bari gukorerwa jenocide mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni bikubiye mu nyandiko zashyizwe hanze na bamwe mu Batutsi baba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho izi nyandiko zigaragaza ko Abanyamulenge barimo guhura n’ubwicanyi n’irindabwoko rikomeje muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru n Ituri.
Aya makuru avuga ko ibaruwa yashyikirijwe Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, bariya Banyamulenge bayanditse basabye isi yose kugira icyo ikora mu guhagarika jenocide ikomeje gukorerwa mu Minembwe, Uvira, Kivu y’Amajyaruguru, na Ituri.
Bavuga ko hari imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ishyigikiwe na guverinoma ya Kinshasa ikomeje kwica, gusahura no kwirukana abaturage ku butaka bwabo.
Muri iyo baruwa kandi banasabye ko guverinoma ya RDC ikwiye gukurikirwanwaho ibyaha ikomeje gukora. Ubundi kandi banakangurira amahanga gutabara vuba na bwangu, mbere y’uko ibintu birushaho kuba bibi.
Ibi bivuzwe mu gihe abantu benshi bo muri ubwo bwoko bakomeje kwicwa i Uvira, Walungu, Bunia n’ahandi bazira isura yabo n’ubwoko bwabo Abatutsi. Ni ubwicanyi bivugwa ko bwatangiye mu myaka myinshi ishize, kugeza n’ubu burakorwa.