Havuzwe uko byagenze kugira Wazalendo bivugwe ko batewe mu Gipupu n’ahandi
Ku mbuga nkoranyambaga zitari nke, bazindutse bazitangaho ubutumwa buvuga ko Wazalendo bagabweho ibitero mu Ngenzi no mu Gipupu. Ibi bice byombi biherereye muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/09/2025, ni bwo amakuru yazindutse atangwa ahanini ku mbuga zikoreshwa n’abakorera mu kwaha kwa Wazalendo, FDLR n’ingabo za RDC avuga ko Wazalendo batewe mu duce two muri Mibunda muri secteur ya Itombwe.
Byavugwaga ko umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 ari byo byateye ibirindiro bya bariya Wazalendo biri ahitwa mu Ngenzi n’ibiri ahitwa mu Gipupu.
Ariko amakuru yizewe Minembwe Capital News yamenye, ahamya ko Wazalendo bikanze mu Ngenzi barasagura amasasu yo gupfusha ubusa, bituma n’abandi babo bari no mu bindi bice barasagura.
Kuko aya makuru akomeza avuga ko urusaku rw’imbunda rwinshi zirimo n’izeremereye rwanumvikanye no mu nkengero za Gipupu, mu bisambu byo mu Rwitsankuku n’ahandi.
Twanabajije umwe wo muri MRDP-Twirwaneho iby’aya makuru, na we agira ati: “Umutwe wacu ntaho wateye kandi ntiwanatewe, ariko mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu, twumvise urusaku rw’imbunda rwinshi, aho rwarimo rwumvikanira mu bice bigenzurwa na Wazalendo, FDLR n’ingabo za RDC.”
Yakomeje ati: “Ni ba bariya duhanganye bari kwikanga bakarasa n’imbunda nini, ni bicure, ahari byiyo bagiye kumva. Baracumva umudundo w’imbunda zikaze, kandi sikera ni vuba.”
Ijoro ryo ku cyumweru ni bwo ingabo z’u Burundi zasesekaye mu ntera ngufi n’aha mu Gipupu, kuri Point Zero ahari ibirindiro bikaze bya Wazalendo, FDLR na FARDC. Ibi birindiro za bigezemo ziturutse mu Bibogobogo, aho zari zisanzwe zikorera nyuma y’aho zivuye i Burundi zikaza gufasha igisirikare cya RDC n’iyi mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Kuva zihageze nta bitero zirakora ku Banyamulenge, ariko amakuru avuga ko ari wa mugambi wa Leta y’i Kinshasa n’iya Gitega zajeho wo kuri mbura Abanyamulenge n’igisa nabo.
Ibitero ku Banyamulenge bagabwaho n’ihuriro ry’ingabo za RDC zari zisanzwe muri ibyo bice, baheruka kubigabwaho mu byemweru bibiri bishize.
Byagabwe mu Mikenke, no mu Rugezi, ariko Twirwaneho n’u mutwe wa M23 bibasha ku bisubiza inyuma.