Abaturage bari Uvira muri Kivu y’Amajyepfo baratabaza AFC /M23/MRDP ku batabara
Umuturaga uherereye i Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gice kigenzurwa n’Ingabo za RDC, yasabye ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu ku bagoboka, ngo kuko bakomeje kwicwa no kunyagwa ibyabo na Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi na FARDC.
Ni bikubiye mu nyandiko uyu muturage yanditse mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 25/09/2025, azishyikiriza ubwanditsi bwa Minembwe Capital News mu rwego rwo kugira ngo tuzitambutse mu nkuru zacu.
Izo nyandiko ze zitangira zigira ziti: “Ino iwacu abantu bakomeje kwicwa umunsi ku wundi. Baricwa na Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, FDLR na FARDC.”
Zirongera zikagira ziti: “Uretse kwicwa, mu masaha y’ijoro baradutera bakatunyaga amatelefone, amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro.”
Uyu muturage uvuga ko ari uwo mu bwoko bw’Abavira ariko akaba atashatse kumenyekana, yanavuze ko ibyo bikorwa bibi ahanini bikorerwa mu nzira yerekera mu Kibaya cya Rusizi ituruka mu mujyi wa Uvira.
Ndetse asobanura ko Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi na FARDC bihishya mu mashyamba araho hafi bakanyaga abagenzi amafaranga, amatelefone, kandi bakabica.
Yashimangiye ibi avuga ko no ku wa gatandatu wakiriya cyumweru gishize biciye umugenzi muri ibyo bice watambukaga.
Yagize ati: “Iriya nzira ituruka mu Kibaya cya Rusizi y’injira mu mujyi wa Uvira, ikorerwamo ubugizi bwa nabi burenze ukwemera. Bayinyagiramo abagenzi kandi bakanabica.”
Uyu muturage utuye i Uvira yanagaragaje ko hari ama quartier yo muri uyu mujyi wa Uvira akorerwamo urugomo kurusha andi, avugamo iya Kilibula, Quartier Kavimvira, Kalundu, Shishi na Kasenga ngo ahegeranye cyane na Mulongwe aho yise Ndimba.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni bwo Uvira yahungiyemo Ingabo nyinshi zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo iza FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Hari nyuma y’aho zari zimaze kwirukanwa i Goma, i Bukavu, Kamanyola n’ahandi mu bindi bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Zirukanwaga n’ihuriro rya AFC/M23/MRDP, maze ryigarurira ibyo bice byose, aho ryafashe rikahatanga amahoro; ni mu gihe abaturage batuye mu bice ryabohoje birorosa amahoro bakwitwikira andi.
Ni muri urwo rwego uyu muturage na we uri i Uvira atabaza AFC/M23/MRDP kubatabara kugira ngo ibavane mu kaga bamazemo igihe kirekire.
Bizwi ko uyu mujyi uherereye mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, ahanini utuyemo Abanye-kongo barimo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Abapfulelo, Abanyindu, Abashi, Abavira n’abandi.