Amatora y’Ubuyobozi bw’Abanyamulenge i Nakivale yabaye mu mutuzo; byinshi kuri yo
Impunzi z’Abanyamulenge zicyukumbikiwe na Uganda mu ikambi y’i mpunzi ya Nakivale iherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu, zatoye ubuyobozi bwazo mu matora yaranzwemo n’ituze.
Aya matora yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 25/09/2025, abera mu mbuga y’urusengero rwa Shiloh ruyobowe na Bishop Mbangutsi.
Ni amatora yitabiriwe n’Abanyamulenge batandukanye, barimo abagabo benshi, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ndetse n’abagore batari bake.
Yarimo kandi n’aba-Chair men, nka Mwungura na Mutebutsi, ndetse na de Zone Ngendahayo Justin.
Si abo bonyine gusa, kuko kandi yitabiriwe n’inzego za Leta ya Uganda zirimo Deputy Commandant, na Major Esau, ndetse kandi harimo n’abapolisi.
Uretse abo yitibiriwe kandi n’abakozi b’Imana barimo aba pasitori, aba Reverend, na ba Bishop, nka Bishop Mwunvirwa Joseph n’abandi.
Mbere y’uko umuhango nyirizana utangira, uwari uyoboye komisiyo y’amatora, Kigero Muhire, akimara kwiyegereza abantu yahise aha ijambo umushitsi mukuru wari wayitabye, ari we Deputy Commandant, maze na we abanza gusuhuza inteko yose, ubundi atangira kuyitera ibibazo.
Bwa mbere yagize ati: “Abakuru b’imiryango y’Abanyamulenge ni bangahe hano i Nakivale? Abandi ati: ‘ni 17.”
Arongera kandi ati: “Abitabiriye muri abo bakuru b’imiryango ni bangahe? Bamusubiza ko ari 14.” Ni nabwo yahise abatambutsa imbere bose.
Yongeye kubaza imiryango ititabye asubizwa ko ari itatu, uwa Bahima, Abasinga n’Abazigaba.
Gusa, byasobanuwe ko Abazigaba batapinze aya matora, ahubwo ko bagize izindi mbogamizi zitabaturutseho.
Hagataho, abatayashyigikiye baranayapinga ni Abasinga n’Abahima. Mu gihe indi miryango yose isigaye yayashyigikiye ijana ku ijana.
Aha ni ho Deputy Commandant yageze, anenga abantu bikura mu bandi bakigira ibigande. Ashimangira ko abo bantu no kubona ijuru bizabagora.
Ati: “Uwikura mu bandi uwo si umuntu mwiza, ni ikigande. Uwo no kubona ijuru bizamugora.”
Yakomeje avuga ko amatora agomba kuba, ariko kandi avuga ko yagaye abantu bagiye ku murega i Kampala bamubeshyera ko afatanya n’Abanyamulenge kohereza abasore muri RDC.
Hejuru y’ibyo yavuze ko we ari hano nk’amaso ya Leta ya Uganda, bityo ko ari we ukwiye gushitsa ibibazo byose Abanyamulenge n’abatari bo bahura nabyo babigiriye i Nakivale. Avuga ko abamucya inyuma basa n’abakorera izero.
Nyuma y’ubwo yahise aha ijambo Maj.Esau bazananye, maze na we ashimira Abanyamulenge avuga ko we ari umusirikare, anavuga ko abatazubaha ubuyobozi bugiye gutorwa azakoresha imbaraga za gisirikare akabafunga.
Yasabye kandi ko abantu bakwiye kurangwa n’imico myiza, kabone ngo nubwo boba baravuye muri Congo ari bagito, avuga ko bakwiye kwiga imico yo muri Uganda.
Ni naho yatanze Urugero avuga ko igihugu cyabo gifite amoko 40 irenga, ariko ko batajya babipfa, bityo asaba Abanyamulenge kuba umwe no kurangwa n’imico myiza y’abakristo.
Ubwo ni bwo amatora yahise akorwa, kuko bahise batorera perezida na visi perezida.
Umwanya wa perezida wegukana Rutonesha Moïse ku majwi 152, na ho visi we aba Muramira Bonheur, aho yatambukanye amajwi 61.
Uwagizwe umwanditsi ni Masabo Zachee, mu gihe Alexis na we yagizwe umubitsi
Nyamboneka we yagizwe uhagarariye aba mama bose ba Nakivale, akaba yatowe ku majwi 102.
Hatowe kandi n’abasage ndetse n’abajanama ari bo Tito, Reverend Kanosi, Mutware n’abandi.
Ngayo nguko uko byari byifashe i Nakivale ho muri Uganda.

