Reverend Nangabo yashimiye perezida wa Uganda, agira n’icyo asaba ubuyobozi bwa Mitualite y’Abanyamulenge bwatowe
Mu muhango wa matora ya Mitualite y’Abanyamulenge bacyumbikiwe i Nakivale mu nkambi y’impunzi irimo impunzi zitandukanye, umushumba w’itorero rya Shelter, Reverend Nangabo yashimiye perezida wa Uganda wabahaye aho bahungira, ndetse kandi aboherereza n’abategetsi babana muri ayo matora.
Kuri uyu wa kane tariki ya 25/09/2025, ni bwo Abanyamulenge batoye abayobozi ba Mitualite bazabayobora muri manda y’imyaka ibiri, nk’uko amategeko yabo bishyiriyeho abivuga.
Bizwi ko aya matora yitabiriwe n’Abanyamulenge benshi barimo abingeri zitandukanye, abagore, abagabo, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, ndetse kandi n’abakozi b’Imana bashyumbye amatorero atandukanye.
Ni amatora yanitabiriwe kandi n’abayobozi bo muri iki gihugu cya Uganda, kuko harimo deputy commandant w’iyi nkambi ya Nakivale na Major Esau uhagarariye ingabo za Uganda zikorera muri icyo gice.
Ubwo umuhango wo gotora abayobozi ba Mitualite y’Abanyamulenge wari urangiye, batanze amagambo ku bantu bagize uruhare runini kugira ngo ayo matora abe.
Muri abo barimo Reverend Nangabo, wanatangiye ashimira Imana kuba yabahaye kugera kuri iyi ntambwe yo gutora, avuga ko bitari byoroshye ariko kubera Imana bikaba bigezweho.
Yashimiye kandi abayobozi bahagarariye Leta y’iki gihugu bitabiriye aya matora, banafashije kugira ngo akorwe mu mahoro.
Yageze aha ahita ashimira perezida Yoweli Kaguta Museveni, avuga ko yaboherereje intumwa, ndetse kandi akaba yarabahaye n’ubuhungiro.
Yagize ati: “Ndashimira abaje bahagarariye Leta ya Uganda twabanye muri aya matora, ntaretse kandi gushimira na perezida Museveni wabohereje. Imana ibahe imigisha myinshi .”
Yongeye ati: “Kuba baraduhaye n’ubuhingiro, na byo kandi turabibashimiye cyane.”
Uyu mukozi w’Imana, Nangabo, yakomeje avuga no ku buyobozi bwatowe, aho hatowe Rutonesha Moïse n’itsinda ayoboye, avuga ko komite yabo, itandukanye n’izindi zagiye zibaho, ngo kuko zo zibanda ga gusa ku biriyo.
Ariko asobanura ko mbere y’uko batorwa, habanje kwandikwa statue bazagenderaho mu myaka yose Abanyamulenge basigaje kuba i Nakivale bagasubira iwabo muri RDC.
Avuga ko hari ingingo ivuga ko bakwiye kubera maso umuryango w’Abanyamulenge mu bibi no mu byiza.
Ndetse kandi ngo Umunyamulenge nta karengane mu gihe iyi komite izaba igihari.
Yavuze kandi ko harimo indi ngingo ivuga ko iyi komite ikwiye gukora uko ishoboye kose Leta ya Uganda ibacyumbikiye, ntigire ibyo ibarenganya, ahubwo izibakoraho nk’uko bitegetswe.
Yageze na ho abwira abayobozi ba Leta, abahishyurira ko mu Banyamulenge harimo abize baraminuza, ariko bakaba batagira akazi nk’izindi mpunzi ziri i Nakivale.
Yavuze ko haba ku mashuri, ku bitaro n’ahandi, Abanyamulenge ari bo bonyine batagira ababahagarariye, ariko ko izindi mpunzi zibagira. Bityo asaba komite yatowe kwegera ubuyobozi bwa Leta bakajya bababwira ibibazo Abanyamulenge bafite.
Yasoje kandi ashimira abitabiriye aya matora, ndetse anasezeranya komite ku zayiba hafi no kuyigandukira.
