Kubera MRDP-Twirwaneho byatumye aborozi b’inka bahimbaza Imana
Aborozi b’inka bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bateye hejuru bahimbaza Imana baranayishimira, nyuma y’aho bagegeje Inka zabo mu gihamba cy’ubwatsi mu bice byo mu Lulenge mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe.
Ni mu butumwa abungeri b’inka batanze bakoresheje amashusho, bagaragaza ubwatsi baragiyemo Inka zabo mu Lulenge.
Muri aya mashusho basobanuye ko bamaze icyumweru cyose baragira mu Mihanga, no mu bindi bice byaho hafi, nko mu misozi yitiriwe ibiraro byo kwa General Makanika, ndetse n’ahitwa kwa Muhembuzi.
Umwe muri abo bungeri yagize ati: “Aha turi ni mu Mihanga munsi yo kw’Irumba, abandi bari ku biraro byo kwa Mwenyewe, ndetse n’abandi bari hakurya ku w’i Gihahi. Hari ubwatsi bwinshi cyane, kandi Inka zarakize. Imana yacu yaradushubije.”
Yakomeje ati: “Abasengera iki gihugu mushime Imana kuko yarakiduhaye bidasubirwaho.”
Amashusho yanerakanye ashyikura ubwatsi arabwerekana, avuga ko ntako Imana itagize mu kubasubiza.
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanirira Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo barenganywa n’ubutegetsi bwa RDC, wafashe ibi bice nyuma y’aho wirukanye ingabo za FARDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo mu Minembwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.
Ni bwo wahise ukomeza kwagura ibirindiro byawo, ubohoza n’ibice bya Rugezi ndetse n’ibindi byinshi byo mu Lulenge.
Ibyo bikaba ari byo bituma Abanyamulenge basigaranye Inka zitanyazwe n’ihuriro ry’a Wazalendo bari kuragira Inka mu bwatsi bwiza.
Abenshi bazi ibyo Twirwaneho yabagejejeho, bayifata nk’umucyunguzi wabo, ni naho bahera bayishima bakanshimira n’Imana ibaja imbere mu kwirwanaho no kurinda abasivili b’inzirakarengane.