Mu ibanga rikomeye Tshisekedi yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Blackwater
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yahuye rwihishwa n’umuyobozi mukuru wa bacanshuro ba Blackwater.
Amakuru avuga ko “umuhuro wabo wabereye i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho Tshisekedi yitabiriye inama y’inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye ibaye ku nshuro ya 80.”
Abacanshuro ba Blackwater bayobowe n’uwitwa Eric Prince; binazwi ko aba bacanshuro bafitanye amasezerano na RDC agamije kuyifasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro iyirwanya irimo uwa M23 n’uwa Twirwaneho.
Aya masezerano kandi agamije kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro bya RDC. Binavugwa ko
hari n’Abanyakolombia bamaze koherezwa muri uwo mugambi, aho barimo gufasha RDC kurwanya iriya mitwe yombi no kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro iki gihugu cyibitseho.
Amakuru aheruka gutangwa n’ikinyamakuru cya Africa Intelligence agaragaza ko ubwo Tshisekedi yahuraga mu ibanga n’uriya muyobozi mukuru wa bacanshuro ba Blackwater, Eric Prince, basuzumye ibigomba gukurikira amasezerano basinyanye mu mpera z’umwaka wa 2024.
Africa Intelligence dukesha iyi nkuru, ihishura ko Eric Prince utunze miliyari z’Amerika yifuza kwegukana isoko ryo gusana indege z’intambara z’igisirikare cya RDC.
Iri soko rikaba ryari risanzwe rifitwe na sosiyete ya Agemira-RDC yo muri Bulgaria iyanafashije ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi kugeza abacanshuro b’Abanya-romania muri iki gihugu cya RDC.
Aba baje gutsindirwa i Goma ubwo umutwe wa M23 baje kurwanya bafataga iki gice mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka.
Amakuru amwe agaragaza ko amasezerano RDC yagiranye n’iki gihugu cya Agemira biteganyijwe ko arangira muri uku kwezi turimo kwa cyenda uyu mwaka.
Eric Prince agahita ayaja mu isonga, aho azajya afasha iki gihugu kubona abacanshuro kandi akakibagezamo, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
