Igitero cy’indege yaturutse i Bujumbura cyagabwe mu gace kamwe kagenzurwa na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo
Drone y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Ch-4 yahagurukiye i Bujumbura mu Burundi itera ibisasu i Nzibira muri teritware ya Walungu hagenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27/09/2025, ahagana saa moya z’igitondo n’iminota icumi (7:10), ni bwo iyi drone yarashe i Nzibira iturutse i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Amakuru agaragaza ko ikibuga cy’indege cya Bujumbura kimaze igihe cyarahindutse ibirindiro ingabo za FARDC zifashisha mu kugaba ibitero byo mu kirere mu duce tugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23/MRDP.
Kuko no mu minsi mike ishize ik kibuga cy’indege cyifashishwa guhagurukiraho izi drone zigatera ibisasu mu basivili bo mu misozi miremire y’i Mulenge, nko mu Rugezi, Minembwe na Mikenke.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba iriya drone haribyo yangije.
Nzibira yateweho ibisasu nyuma y’aho yari imaze kugeramo Gen Byamungu Maheshe wo muri M23.
Ni mu gihe ku cyumweru ari bwo uyu mutwe wigaruriye iki gice cya Nzibira n’inkengero zacyo.
Uyu musirikare ufite ipeti rya General wo muri M23 yatangaje ko bahisemo gufata Nzibira kubera ko ari yo ihuriro ry’ingabo za Congo zifashishaga mu kugaba ibitero mu duce dutandukanye two muri teritware ya Walungu.
Uyu mutwe gufata umujyi wa Nzibira bizaworohereza gufata indi mijyi itandukanye iyegereye yo muri teritware ya Mwenga na Shabunda ndetse n’indi.