“Nubwo FARDC n’abambari bayo bari kwangiza iby’Abanyamulenge, Twirwaneho ibarwanirira ihagaze kigabo”-ubuhamya
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zikomeje kwangiza ibikorwa remezo biri ahatuye Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, nyamara umutwe wa Twirwaneho ubarwanirira ukomeje kuhagarura amahoro n’ituze kuva wahigarurira.
Uyu munsi ku wa mbere tariki ya 29/09/2025, drone y’Ingabo za RDC yateye kandi ibisasu mu duce two mu misozi miremire y’i Mulenge ituyeho Abanyamulenge.
Nk’uko amakuru abigaragaza neza ibi bisasu byatewe mu Mikenke mu birometero nka cyenda uvuye muri centre ya Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Minembwe Capital News yamenye ko biriya bisasu byaguye mu mazu biranayangiza, ariko ku bw’amahirwe, yari amazu adatuwemo.
Twanasobanuriwe ko ibyo bisasu byari bibiri, byo mu bwoko bw’amakompola.
Muri uku kwezi gushize kwa munani, na bwo yahagabye ibitero, kandi ibihagaba mu bihe bitandukanye.
Muri byo hari byangije ibikorwa remezo by’abatura nk’amashuri n’ibindi, ndetse kandi byangiza n’imyaka yabo.
Umwe mu baherereye muri ibyo bice yatubwiye ko nubwo Leta y’i Kinshasa ishaka kubarimburana n’ibyabo, ariko ko umutwe wa Twirwaneho ubarwanirira ukomeje kubarinda kandi ko ntako utagira mu kabaheshya amahoro n’ituze.
Yanavuze ko basigaye baryama bagasinzira, kandi ko no gutembera ijoro nabyo babikora. Ibi bikaba bitandukanye n’igihe ibi bice byagenzurwaga n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Icyo gihe nta Munyamulenge wisanzuraga, ngwabe yatembera ijoro, cyangwa ngwa kore ingendo mu Minembwe na Mikenke.
Nuwagerageza kubikora yaricwaga, cyangwa agakorerwa ubundi bugizi bwa nabi burimo no gufungwa.
Umutwe wa Twirwaneho wafashe igice cya Mikenke tariki ya 22/02/205, ni mu gihe tariki ya 21/02/2025, yari yigaruriye umujyi wa Minembwe wose.
Hari nyuma yo kwirukana ihuriro ry’Ingabo za RDC mu birindiro zagiraga muri ibyo bice byombi.
Kuva icyo gihe abaturage bahise batangira guhindurirwa amateka, binjira mu bihe byo kwisanzura no kwiyumva mu gihugu cyabo.
Nubwo bagabwagaho ibitero kenshi, ariko uyu mutwe ubisubiza inyuma ukoresheje imbaraga za gisirikare no kwirwanaho.
Ikindi abaturage bashimira Twirwaneho, n’uko basigaye basuhura Inka, dore ko Abanyamulenge hafi yabose ari abarozi bazo.
Nk’ubu Inka ziragiriwe ahatandukanye mu Mibunda, mu Lulenge n’ahandi.
Ibi bikomeje gutuma Twirwaneho ifatwa nk’umucyunguzi wabo, haba kubari mu gihugu n’abari hanze yacyo, kabone n’ubwo hatobura abatayumva, ariko nibake mu Banyamulenge nabo bafatwa nk’ibivume, nk’uko Abanyamulenge bukuri bakunze kubitangaza.

