Havuzwe amakuru y’Umunyarwanda waguye i Kinshasa
Umunyarwanda wari rwiyemezamirimo, Rutayisire Vianney, warufungiwe muri Demiap, urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ruherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu yapfuye.
Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa gatatu tariki ya 01/10/2025, agaragaza ko uyu mugabo yaguye mu maboko y’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya RDC.
Rutayisire Vianney wapfuye, amakuru agaragaza ko yafatiwe i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, kandi ko yafashwe mu kwezi kwa cumi n’umwe mu mwaka wa 2022.
Yarakurikiranyweho ibyaha birimo gukorana n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi uyoboye iki gihugu kuva mu mpera z’umwaka wa 2019.
Aya makuru anavuga kandi ko yafashwe nyuma y’uko yari yatsindiye isoko ryo kubaka umwe mu mihanda yo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ikibabaje, apfuye ataragezwa imbere y’ubutabera ngo aburane, kuko kuva icyo gihe yari agifungiye muri Demiap.