I Nzibira hadutse imirwano ikomeye
I Nzibira muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hadutse imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho wari uheruka kuyigarurira.
Iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 01/10/2025, aho uruhande rwa Leta ya Congo rugizwe n’ingabo z’u Burundi, iza RDC n’imitwe yitwaje intwaro bisanzwe bikorana byahafi ya Wazalendo na FDLR yateye mu birindiro bya AFC/M23/MRDP n’ahatuye abaturage.
Amakuru Minembwe Capital News ikesha abaturage batuye hafi aho, avuga ko intwaro ziremereye n’izoroheje n’izo zirimo gukoreshwa cyane muri iyi mirwano, ubundi kandi hanakoreshejwe drones mu bikorwa byo kugaba ibitero.
Ni imirwano amakuru agaragaza ko FARDC n’abambari bayo batangiye bashaka kongera kwisubiza iki gice cya Nzibira cyigaruriwe n’uy’u mutwe wa AFC/M23/MRDP mu mpera zakiriya cyumweru gishize.
Bisanzwe bizwi ko Nzibira ari agace k’ingenzi mu bya gisirikare ndetse no mu by’ubukungu. Kuko bivugwa ko ufite Nzibira bimworohera kugenzura neza umujyi wa Uvira, igice kiri mu bikomeye Leta y’iki gihugu igenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ku rundi ruhande, aka gace gafite inzira zigahuza na Shabunda n’ibindi bice byo muri teritware ya Mwenga isanzwe ipakanye n’iya Fizi na Uvira.
Ikindi kandi inzira zinyura i Nzibira zishobora kugeza uyu mutwe i Kalemi mu ntara ya Tanganyika, ibyo Kinshasa idasaka kumva mu matwi.
Bikaba biri mu bituma Leta y’i Kinshasa n’iy’u Burundi bifatanyije biharanira kongera kwisubiza aka gace ka Nzibira.
Nyuma y’aho AFC/M23/MRDP ifashe Nzibira ku cyumweru, yagiranye ibiganiro n’abaturage ibabwira ko yayifashe kubera ko ingabo za Congo zayihinduye ibirindiro byo gutegurirwamo ibitero bigabwa ku birindiro byabo n’ahatuye abaturage, bityo ihitamo kuyifata.
Amakuru yanyuma twakiriye ahamya ko AFC/M23/MRDP yatangiye gusubiza inyuma uruhande rwa Leta rwabateye, ariko ko intwaro zinini zikirimo kuhumvikana cyane.