RDC:Ibitero by’i ngabo za RDC byasenyeye abaturage
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abo zifatanyije zagabye ibitero zikoresheje indege z’intambara zisenyera abaturage muri teritware ya Rutshuru no muri Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 02/10/2025, ni bwo ziriya ngabo za RDC zakoze biriya bitero bisiga bisenye amazu y’abaturage.
Amakuru avuga ko zateye ibisasu byinshi cyane bya drone n’ibya Sukhoi-25 mu duce dutuwe cyane muri Rutshuru na Lubero.
Ni ibitero amakuru akomeza avuga ko byahitanye ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane kandi bitera abantu benshi kuva mu byabo bimukira mu bindi bice bitekanye.
Nk’uko byasobanuwe n’uko ibi bitero byateguriwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo n’i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi gisanzwe gukorana byahafi na guverinoma y’iki gihugu.
Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru anagaragaza ko koko ibi bitero by’ubugizi bwa nabi byaturukaga mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi ni Uvira muri Kivu y’Amajyepfo
Amashusho yashyizwe hanze yerekana inzu nyinshi z’abaturage zasenywe na biriya bitero bya Sukhoi-25 na drones z’i gisirikare cya RDC.
Ibi bitero bije bikurikira ibindi byinshi ingabo za Congo zimaze iminsi zigaba mu duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu Yaruguru.
Umutwe wa M23 uvuga ko wo ukomeje kurinda abasivili n’ibyabo ubundi kandi ko utazabirambirwa kubagoboka aho bizaba bibakomereye.