Bidasanzwe abasirikare ba FARDC bakoze imyigaragambyo
Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bamaze iminsi badahembwa bigaragambije mu mujyi wa Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi myigaragambyo abasirikare bayigiyemo ku wa kabiri muri iki cyumweru turimo.
Amakuru ava muri ibyo bice akavuga ko abayigiyemo bari bamaze amezi umunani badahembwa.
Bigasobanurwa ko mu kuyikora bahagaritse urujya n’uruza rw’abantu ku muhanda wa Beni-Kasindi, ahanini bigaragambirije kuri bariyeri ya Paida.
Ubwo bigaragambyaga bangije inzugi z’amduka kandi baranayasahura.
Umwe muri abo basirikare bigaragambyaga yavuze ko bamaze amezi umunani batarafata ku mafaranga y’umushahara wabo.
Asobanura ko nta kindi bifuza usibye ko basubizwa uburenganzira bwabo.
Umutwe w’Ingabo z’iki gihugu ushyinzwe imyitwarire y’ingabo, Military polisi ni wo waje guhoshya iyi myigaragambyo.
Lieutenant Elongo Marc, umuvugizi w’ibikorwa bya sokola 1 muri Kivu y’Amajyaruguru, yijeje ko imyigaragambyo yahagaritswe kandi ko umuhanda wongeye kuba nyabagendwa kuri Axe ya Beni-Kasindi. Asobanura kandi ko inzego zibishinzwe zamaze kumenya iki kibazo kandi ko zirimo gushakisha igisubizo.