Ibyakozwe na Kinshasa biganisha kuri balkanisation, soma inkuru irambuye
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ntawemerewe kugera mu matwara yayo afite viza ya hawe na Leta y’i Kinshasa.
Iki cyemezo AFC/M23/MRDP yagifashe nyuma y’aho ubutegetsi bw’i Kinshasa na bwo bufashe icyemezo cy’uko nta muntu uturutse mu duce tugenzurwa na AFC/M23/MRDP wemerewe kugera aho Leta igenzura.
AFC/M23/MRDP igasobanura ko igihe cyose Leta itazemera ibyangombwa byatanzwe na yo, na yo ntizemera ibyayo.
Ikomeza ivuga ko umuntu wese wifuza kugera mu duce twabohowe na yo agomba kwitwaza viza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha za AFC/M23/MRDP.
Nyamara ibi bikaba biganisha ku kwigenga ku Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ari bwo intara ya Kivu y’Epfo n’iya Ruguru nk’uko ibi bibigaragaza.
Iki cyemezo cyo gutesha agaciro ibyangombwa bya leta y’i Kinshasa, gikurikira ibindi bitandukanye uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu wagiye ufata, birimo gushyiraho abayobozi b’intara na ba za teritware ndetse n’ibindi.
Hejuru y’ibyo, wanafunguye na banki , ushyiraho kandi n’urwego rw’ubutabera.
Ku rundi ruhande, Kinshasa na yo isa n’ikura amaso ku duce twabohowe n’uyu mutwe uyirwanya, kuko yagiye idushyiriraho ingamba zikomeye zituma abaturimo binjira muri hatari, bigatuma na bo bashaka kuyigobotoraho.