• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Hamas yemeye ibyo yasabwe na Amerika

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 4, 2025
in World News
0
Hamas yemeye ibyo yasabwe na Amerika
70
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamas yemeye ibyo yasabwe na Amerika

Umutwe wa Hamas ukorera mu ntara ya Gaza muri Palestine, wemeye kurekura imfungwa z’abaturage ba Israel, mu rwego rwo kubahiriza ibyo wasabwe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’umutwe wa Hamas bwashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatanu tariki ya 04/10/2025.

Iryo tangazo rivuga ko bemeye kurekura imbohe z’Abanya-Israel bashimuse tariki ya 07/10/2023, ubwo uyu mutwe wagabaga igitero muri Israel bigahitana ababarirwa mu bihumbi, abandi zikabashimuta.

Iki cyemezo cy’uyu mutwe wa Hamas kije nyuma y’aho perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yari yaburiye abo barwanyi bo muri uyu mutwe abaha amasaha 72 kuba bemeye ibyo basabwa, mu mushinga w’amahoro.

Ni umushinga ukubiyemo ingingo 20, zirimo guhita bahagarika imirwano no kurekura imfungwa mu masaha 72, zaba ari nzima cyangwa zarapfuye.

Uyu mukuru w’iki gihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika yari yavuze ko niba aya mahirwe ya nyuma atagezweho, ibyago bikomeye bitigeze bibaho bizagera kuri Hamas. Anavuga kandi ko hazabaho amahoro mu Burasirazuba bwo hagati byanga byakunda.

Kuva intambara yatangira muri Gaza, abarenga ibihumbi 60 barapfuye, ndetse uyu mujyi wa Gaza hafi ya wose urasenywa.

Tags: AmerikaHamasImboheIsrael

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?