Mu gihe gito AFC/M23 yungutse abasirikare bakabakaba ibihumbi 20
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rigamije ugushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa ryungutse abasirikare bakabakaba ibihumbi 20.
Amakuru Minembwe Capital News yamaze kumenya n’uko muri iki cyumweru turimo dusoza uyu mutwe wa AFC/M23 wungutse abasirikare benshi mu buryo budasanzwe, kuko wungutse 9350.
Ni mu gihe no mu mpera z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka, nabwo yungutse abandi basirikare 7447.
Aba bakaba barasoreje imyitozo mu kigo cya Rumangabo giherereye muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Naho abasoje imyotozo y’igikomando muri iki cyumweru bo basoreje mu kigo cya Tcanzu muri Kivu Yaruguru.
Mu gosoza aya masomo ni umuhango wayobowe n’umugaba mukuru w’Ingabo z’uyu mutwe wa M23, Maj.Gen.Sultan Makenga ki mwe kandi n’ayasojwe mu mpera z’ukwezi gushize.

Nk’uko akunze kubivuga uyu mugaba mukuru w’Ingabo z’uyu mutwe, ababwira ko bakwiye kugira itandukaniro n’ingabo za Tshisekedi, ngo kuko ziburabuza uburyo abaturage, mu kubanyaga utwabo mu gihe zitabishe, bityo ko bo bagomba kubera abo baturage umucyo, kandi bakabashakira amahoro n’umutekano.
Ndetse kandi yagiye yumvikana ababwira ko urugamba rwo kubohora RDC ko ari bwo rugitangira.
Usibye bariya basirikare basoje imyitozo y’igikomanda, hari n’abarwanyi bo muri Wazalendo bagiye biyunga kuri uyu mutwe mu bice binyuranye. Hari nka bawiyunzeho mu ntangiriro z’iki cyumweru muri Walikale, Lubero n’ahandi.
Ibyo bibaye kandi mu gihe uyu mutwe unakomeje kwagura ibirindiro byawo, ahanini muri Kivu y’Amajyepfo, kuko nyuma y’aho ufashe Nzibira muri kiriya cyumweru gishize, wongeye kwigarurira ibindi bice byinshi muri Walungu, Mwenga, Lubero na Walikale.
