• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyitezwe ku biganiro byahuje AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa i Doha

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 6, 2025
in Regional Politics
0
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyitezwe ku biganiro byahuje AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa i Doha

Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo rirwanya ubu butegetsi bw’i Kinshasa, byahuriye i Doha muri Qatar mu rwego rwo kugira ngo basinye y’amahame aganisha ku masezerano y’amahoro.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Ni amakuru yavuzwe mu itangazo rihuriweho ryasohowe n’urwego rw’ubanyi n’amahanga rwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Iri tangazo rikaba ryasohowe nyuma y’inama ya gatatu y’abahagarariye u Rwanda, RDC n’abahuza yo gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Uru rwego rwavuze ko, Qatar yamenyesheje ibihugu ko ku itariki ya 06/10/2025, intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo ndetse n’iza AFC/M23 zizasubukura ibiganiro.

Ikavuga kandi ko ibi biganiro bizibanda cyane kunoza amasezerano y’ubwumvikane mu guhererekanya imfungwa yasinywe tariki ya 19/09/2025.

Ihuriro rya AFC/M23 rigaragaza ko leta y’i Kinshasa ifunze abayobozi baryo barenga 700, ko kandi abo bagomba kurekurwa, na RDC ikavuga ko AFC/M23 ifite imfungwa na bo bagomba kurekurwa.

Biteganyijwe ko komite mpuzamahanga y’umuryango wa Croix-Rouge izaba umuhuza mu bikorwa byo gushakisha imfungwa za buri ruhande, kuzingenzura no kuzirukura.

Gusa hari impungenge z’uko amasezerano y’amahoro atazasinywa hagati ya RDC na AFC/M23 ahanini bitewe n’ibiri ku kibuga cy’imirwano.

Major Gen Sultan Makenga ubushize yabwiye abasirikare bashya baheruka kwinjizwa muri AFC/M23 , ko intego ya M23 /ARC ari ugukuraho ubutegetsi bubi bwa Felix Tshisekedi, ikabohora RDC.

Perezida Tshisekedi, na we ubwo yaganiraga n’urubyiruko i Kinshasa tariki ya 04/10/2025, yagaragaje ko afite intego yo kwisubiza ibice byafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23 birimo umujyi wa Goma, Bukavu, n’ibice byo muri teritware ya Rutshuru, Kamanyola, Minembwe n’ahandi.

AFC/M23 imaze igihe isohora amatangazo ishinja ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bayo kugaba ibitero mu duce dutuwe cyane n’abaturage hifashishijwe indege zitagira abapilote, ari nako abarwanyi ba Wazalendo barwana n’aba M23.

Tags: AFC/m23ibiganiroQatarRdc

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Tito Rutaremara yasubije abavuga ko u Rwanda rufite ingabo muri RDC

Tito Rutaremara yasubije abavuga ko u Rwanda rufite ingabo muri RDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?