RDC: Abo mu nteko ishinga amategeko barwaniye mu nama
Abagize inteko ishinga amategeko mu ntara ya Congo-Central, imwe mu ntara 26 zigize igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, barwaniye mu nama, ubwo bajyaga impaka ku mushinga urebana n’abakora mu biro bikuru.
Ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 06/10/2025, ni bwo muri iriya nteko barwanye karahava.
Bivugwa ko bapfaga ku mushinga w’itegeko rirebana n’ibiro by’abayobozi bakura, bakazana abandi bashya.
Ibi byabyaye impaka nini, kugeza ubwo byagezaho bafatana mu mashati bararwana.
Amashusho agaragaza abagabo basunikana, ndetse baterana n’amakofi.
Bamwe barengezaga intebe bakazibangurira bagenzi babo b’uruhande batabyumva kimwe.
Uyu mucyo ugayitse wakunze kugaragara cyane muri RDC mu bihe binyuranye, kuko n’i Kinshasa mu kwezi gushize mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu bararwanye mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kweguza Vital Kamerhe wari perezida w’iyi nteko ishinga amategeko.
Uyu Kamerhe yashinjwaga ibyaha birimo kugira imikorere mibi n’ibindi ndetse no kudahemba abadepite.
Kuri ubu yaregujwe, asimburwa n’uwari umwungirije, aho yamusimbuye by’agateganyo nk’uko byatangajwe icyo gihe.