AFC/M23 yabohoje uduce tubiri itwambura FARDC n’abambari bayo
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryafashe uduce tubiri duherereye muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu Yaruguru, mu burasirazuba bwa Congo.
Uduce twa Ruke na Mulema ni two AFC/M23 yambuye FARDC n’abambari bayo ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 06/10/2025.
Amakuru aturuka ahaberaga imirwano avuga ko nyuma y’ifatwa ry’utu duce uruhande rwa Leta rwahise ruhungira ahitwa Ngululu.
Iyi mirwano bivugwa ko yamaze umwanya utari muto kugira ngo uyu mutwe wa AFC/M23 wigarurire utwo duce.
Amakuru akomeza avuga ko iyo mirwano yatumye abaturage bakwira imishwaro barahunga, bamwe bahungira mu bihuru, abandi n’abo berekeza mu majy’Epfo ya teritware ya Masisi.
Nta mubare watangajwe w’abahitanywe cyangwa bakomerekeye muri iyo mirwano.
Luke na Mulema bibohojwe mu gihe imirwano yongeye gukaza umurego hagati ya AFC/M23 n’uruhande rwa Leta rugizwe n’Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR. Ni mu gihe uyu mutwe urwanya ubu butegetsi bw’i Kinshasa bivugwa ko uri gusotera gufata centre ya Shabunda n’iya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.