AFC/M23 yakoreye igikorwa cyiza abatuye muri Nyiragongo na Rutshuru
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rigenzura hafi u Burasirazuba bwose bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryahaye abaturage amazi meza bo muri teritware ya Nyiragongo na Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iyi minsi nibwo AFC/M23 yahaye abaturage baturiye Nyiragongo na Rutshuru amazi meza.
Kubera intambara zakomeje kurangwa muri ibyo bice, amakuru avuga ko aba baturage bari bamaze imyaka myinshi batagira amazi.
Ndetse kandi n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi ntabwo bwita kuri aba baturage mu kubashakira amazi meza.
Ariko vuba aha nyuma y’uko AFC/M23 imaze gushyinga ubuyobozi bw’i ntara kugeza k’ubwa Localite, mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi.
Byafashije uyu mutwe kumva ibyibanze, kuko uyu mutwe wigaruriye ibi bice kimwe n’umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka.
Uhita utangira kubaha amazi, kandi nk’uko aya makuru abigaragaza wagiye uyatanga ahantu henshi kandi hatandukanye muri zi teritware za Rutshuru na Nyiragongo.
Ayo mazi meza akaba yitezweho gutuma aba baturiye ibyo bice bagira ubuzima bwiza no kugabanya indwara zaterwaga no gukoresha amazi yanduye.
