Kivu y’Epfo: Umuturage yishwe arashwe azira 5000Fc
Amakuru ava muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 30 yishwe arashwe na Wazalendo nyuma y’uko yabuze 5000Fc zokubariha kuri bariyeri.
Uyu muturage yishwe na Wazalendo ku wa gatandatu tariki ya 04/10/2025.
Bivugwa ko bamurasiye ahitwa i Koma muri cheferi ya Ngweshe, ahashyinzwe ibariyeri ya Wazalendo.
Icyo gice cyo muri teritware ya Walungu kiracyagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo, aho kirimo Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, iza FARDC na FDLR.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, ubwo uyu muturage yarageze kuri iyo bariyeri ari murugando rukomeza, Wazalendo bamwatse amafaranga ibihumbi 5 by’amanye-kongo, ababwiye ko ari gutyo, niko guhita umwe muri abo Wazalendo amurasa arapfa.
Nyuma umurambo we wajanwe ku bitaro byaho hafi bya i Koma, kugira uhabwe banyirawo.
Umwe mu baturage uherereye muri ibyo bice yavuze ko Wazalendo bazamara abantu mu gihe hatogira igikozwe kuri bo ngo birukanwe ahantu hose.
Uyu yanasabye kandi ko umutwe wa M23 ubatabara ukaza ugufata ibice by’iwabo i Ngwshi.
Yagize ati: “Turacyarushwa kurenza ibi mubona; igihe cyose tukiri mubutware bw’aba basivili bigize abasirikare. Erega igihugu nticyoyoborwa n’abasivili bigize abasirikare ku ngufu, muzashyira mugira ngo ni bikino.”
Yakomeje ati: “M23 nitagira ngo idutabare, tuzakomeza kwicwa nk’isazi. Turasaba ko yaza ikatwirukanira aba Wazalendo perezida Felix Tshisekedi yahaye imbunda. Turashaka amahoro.”
