Hamenyekanye agace k’i Mulenge Ingabo z’u Burundi zashyinzemo ibirindiro n’akandi zavuyemo
Ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Kivu y’Amajyepfo aho zagiye gufasha iza Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw’iki gihugu wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, zashyinze ibirindiro kuri Nyamara, nyuma y’aho zivuye mu byari mu Gahuna ku Ndondo ya Bijombo.
Aya makuru yamenyekanye aha’rejo ku wa kabiri tariki ya 07/10/2025, amenywa bwa mbere n’ubutasi bw’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko umwe wo muri uyu mutwe wa Twirwaneho yabibwiye Minembwe Capital News, yavuze ko Ingabo z’u Burundi zashyinze ibirindiro kuri Nyamara.
Iki gice giherereye mu ntera ngufi uvuye mu Kamombo centre, ndetse kandi iyi Nyamara iri mu nkengero z’ishyamba rizwi cyane i Mulenge rya Bijabo, kuko rizwiho kuba ari rinini, ubundi kandi rinabamo imisozi baragiriraho inka, n’ibindi.
Nk’uko kandi yakomeje abidusobanurira, yagaragaje ko ibyo birindiro za byubatse hafi n’ahahoze umuhana w’Abanyamulenge, mbere yo gusenyerwa n’ibitero by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta byo mu mwaka wa 2023.
Ingabo z’u Burundi zubatse ibirindiro kuri Nyamara, mu gihe kandi amakuru ava ku Ndondo ya Bijombo avuga ko zavuye mu birindiro zahozemo mu Gahuna.
Ibi birindiro by’izi ngabo z’u Burundi byari mu Gahuna, zazicyukuyemo indake nyinshi, kuburyo hafi agasozi kose byari biherereyemo zari zarakujuje imyobo yazo.
Mu mashusho agaragaza umugende w’imyobo wazo, kandi ayerekana ari myinshi.

Binazwi ko aka gasozi izo ndake zacyukuwemo, ni nako abaturage bo mu Gahuna n’ahandi ku Ndondo ya Bijombo bashakiramo network ya telefone, iyo bifashisha bakavugana n’inshuti n’abavandimwe bari mu mahanga.
Kurundi ruhande, kuba izi ngabo z’u Burundi zahavuye bibaye igisubizo ku baturage bahashakiraga network.
Ariko kandi kuba izi ngabo zashyinze ibirindiro kuri Nyamara, mu gice kitari kure na Mikenke hagenzurwa na MRDP-Twirwaneho, bigaragaza ko umwanya uwo ari wo wose impande zombi zokwambikana, intambara ikavuka.
Twirwaneho igenzura inkengero za Nyamara, kuko iri mu Bijabo, Kamombo na Mikenke ndetse n’ahandi mu bindi bice biraho hafi.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni bwo Twirwaneho yatangiye kugenzura ibyo bice, nyuma yo kubyirukanamo Ingabo z’u Burundi iza FARDC, FDLR na Wazalendo.
Tariki ya 22/02/2025, ni bwo yabohoje igice cya Mikenke cyose, cyabarizwagamo ibigo bitatu by’ingabo z’u Burundi, ni mu gihe kimwe cyabaga muri centre ya Mikenke, ikindi kikaba kuri antenne ya Vodacom, ikindi ku Bilalombiri.
Tubibutsa ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu kwezi kwa gatandatu ahagana mu mpera zako, umwaka wa 2022.
Zihari k’ubwa masezerano y’ubufatanye mu byagisirikare, yasinywe hagati ya Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.
