• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23/MRDP yabohoje uduce dushya kandi twinshi muri Kivu y’Epfo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 8, 2025
in Conflict & Security
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa
84
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23/MRDP yabohoje uduce dushya kandi twinshi muri Kivu y’Epfo

You might also like

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

Uduce tugera kuri dutanu duherereye muri teritware ya Kabare mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, twabohojwe n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Congo.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 07/10/2025, ni bwo AFC/M23/MRDP yabohoje turiya duce, itwirukanamo Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Utwo duce ni Luhogo, Ilenga, Maryamba, Mwengerera na Lubuhu, tukaba twose ari utwo muri teritware ya Kabare isanzwe ipakanye n’iya Kalehe, n’umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mutwe wigaruriye turiya duce nyuma y’imirwano ikomeye yayihuzaga n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo iza FARDC, FDLR n’abarwanyi bo muri Wazalendo.

Ndetse kandi amakuru akomeza avuga ko imirwano yasize utwo duce tugiye mu biganza bya AFC/M23/MRDP yatangiye mu rukerera rwo ku wa mbere, aho yahereye mu gace ka Luhago ikomereza no muri turiya tundi.

Ifatwa ry’utu duce rije rikurikira utundi tubiri AFC/M23 yafashe ku munsi w’ejo ku wa kabiri two muri teritware ya Masisi twa Luke na Mulema.

Uyu mutwe ukomeje kwagura ibirindiro byawo, mu gihe i Doha muri Qatar hari ibiganiro by’amahoro biwuhuza na Leta y’i Kinshasa kubuhuza bwa Leta ya Qatar n’iya Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ariko bizwi ko uruhande rwa Leta ko arirwo rutangiza gushotora uyu mutwe, ubundi na wo ukirwanaho.

Ibi biganiro byatangiye mu mpera zakiriya cyumweru gishize.

Ikindi n’uko muri Shabunda na Mwenga uyu mutwe naho uri gukomeza kuja imbere, kuko ubu uri kugera amajanja mu nkengero za centre ya Shabunda n’iya Mwenga.

Mu mirwano yabaye ku gicamunsi cy’ejo ku wa kabiri, hagati y’abarwanyi b’uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP n’Ingabo za Leta ya Congo n’abambari bazo, yabereye mu ishyamba rihurukira kuri zone ya Shabunda.
Binavugwa ko iri shyamba uyu mutwe wa maze kuryigarurira.

Hagataho, uko uyu mutwe ukomeza kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyepfo, ni nako Ingabo za Congo n’abambari bazo bambura imyambaro ya gisirikare bakigira abasivili, abandi n’abo bakambuka mu Burundi bakabuhungiramo.

Abenshi bambuka i Bujumbura mu Burundi baturuka i Uvira, ahafashwe muri iki gihe nk’ahantu hingenzi kurusha ahandi hose ingabo za Congo zigenzura muri Kivu y’Amajyepfo.

Abakurikiranira hafi intambara ihuza AFC/M23/MRDP na Leta y’i Kinshasa, bavuga ko umujyi wa Uvira ufashwe n’uy’u mutwe yahita irangira.

Uvira ni yo yimuriwemo ibiro bikuru by’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko Bukavu ifashwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka na AFC/M23/MRDP.

Usibye n’icyo irimo kandi Ingabo nyinshi za FARDC n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.

U Burundi bwarunze Ingabo zabwo nyinshi muri iki gice cya Uvira, kubera ko giherereye hafi n’umurwa mukuru wabwo wa Bujumbura. Bujumbura na Uvira ni birometero nka 27 gusa.

Tags: AFC/m23KabareKivu yamajy'Epfo
Share34Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Uduce 8 FARDC n'abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y'uko bishe abasivili Uduce tubarirwa mu 8 duherereye muri grupema ya Bukombo n'iya Tongo muri teritware ya Rutshuru, mu...

Read moreDetails

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe Sio.Sebagabo Rwambara war'uzwi cyane ku izina rya Edinasi, yatabarukanye n'abandi i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga, kuri ubu...

Read moreDetails

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije Abarwanyi bashingikiwe na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n'indi iyishamikiyeho ihurikiye mu...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Ibyakozwe na Kinshasa biganisha kuri balkanisation, soma inkuru irambuye

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by'i Doha Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo budashobora guhunga ibiganiro bibera...

Read moreDetails

Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

Igihugu cy'igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR Igihugu cy'igihangange ku isi ari cyo Leta Zunze ubumwe z'Amerika cyavuze ku cyemezo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
U Burundi bwohereje amabuye y’agaciro mu mahanga ku nshuro ya mbere

U Burundi bwohereje amabuye y'agaciro mu mahanga ku nshuro ya mbere

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?