Perezida Macron w’u Bufaransa yasabwe kwegura
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yasabwe na bamwe mu bahoze mu buyobozi bwo hejuru muri iki gihugu kwegura, bavuga ko aricyo cyakemura ibibazo bya politiki biri muri iki gihugu cyabo.
Tariki ya 07/10/2025, uwahohoze ari minisitiri w’intebe w’u Bufaransa, Eduard Philippe, ni bwo yasabye Macron kwegura.
Uyu wahoze ari minisitiri w’intebe w’iki gihugu yavuze ko Macron akwiye kwegura kandi ngo akegura mu buryo bwiza butangiza isura y’u Bufaransa.
Yagize ati: “Perezida Macron agomba kwemera akegura, kandi akegura neza atiriwe akora ibizatuma guverinoma ihungabana.”
Philippe yakomeje avuga ko ingengo y’imari nimara kwemezwa, amatora yari ateganyijwe mu 2027 yakwegezwa imbere hagatorwa perezida mushya.
Muri manda ya kabiri Macro yatowe muri 2022, kuva icyo gihe yahise atangira kugira ibibazo bya politiki byatumye ahindagura ba minisitiri b’intebe aho mu myaka itatu gusa amaze gushyiraho ba minisitiri b’intebe batanu. Ni mu gihe kandi kuva yaba perezida w’u Bufaransa amaze gushyiraho ba minisitiri b’intebe barindwi.
Edouard Philippe wasabye Macron kwegura ni we minisitiri w’intebe watinze kuri izo nshingano muri manda ya mbere ya Macro kuko yabaye minisitiri w’intebe guhera mu 2017 kugeza mu 2025.
Ibi akaba yarabitangaje nyuma yo kwegura kwa Sebastien Lecornu wari wagizwe minisitiri w’intebe akegura ataramara n’ukwezi muri izi nshingano.