FARDC yagaragaje uburyo itewe ipfunwe na Nangaa ukangaranya igihugu cyabo kizwiho ubuhangange
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kibinyujije kuri Colonel Reyel Majita Yav Charles uhagarariye serivisi zishinzwe uburere no gukunda igihugu, yavuze ko atumva ukuntu umuntu nka Corneille Nangaa utarigeze akora igisirikare ahantu na hamwe aza agakangaranya ingabo z’igihugu cyabo zizwiho ubuhangange muri Afrika.
Yabivugiye mu nama yabaye ku itariki ya 07/10/2025, iyahuriyemo abasirikare bakuru batandukanye baganzi be.
Iyi nama bivugwa ko yabereye mu mujyi wa Kalemi mu ntara ya Tanganyika, yayivugiyemo amagambo akomeye ashaka gukanga abasirikare.
Yagize ati: “Nangaa, kuva ryari akora igisirikare? Nangaa yakoze igisirikare hehe?”
Amakuru avuga ko ibi yagiye abisubiramo inshuro nyinshi, ariko bagenzi be igisubizo bamuhezaga bamubwiraga ko ntaho Nangaa bizwi ko yakoze igisirikare.
Kugeza ubwo kandi yababajije uburyo uwo Nangaa akanga igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kandi ari ikinyamwuga.
Ati: “None se? Uyu Nangaa araza n’abasirikare, arimo gukanga igisirikare cya RDC, igisirikare cy’ikinyamwuga. Igihugu cyigenga. Igihugu cya Lumumba, igihugu cya Tshisekedi, igihugu cya Mobutu, igihugu cya Kibangu, Nangaa agahagarara, akaza n’abantu bamwe gutya, abajura, bakaza bakabicaza hasi hanyuma namwe mukemera.”
Yakomeje ati: “Hari abagambanyi muri mwe. Hari abagambanyi barimo gukorana na M23. Turabizi. Byagombye gutera isoni. Mugomba gukora iki? N’abo bamusubiza ati ‘kurwana.”
Yasoje ababwira ko ibyo yabagejejeho ko bwari ubutumwa bw’umugaba mukuru w’Ingabo zabo: “Ati: “Nuvuga ngo ntuzarwana bazagukuzamo uniform za gisirikare. Ntuzongera kuba Colonel uzaba umuturaga usanzwe. Ni yo mpamvu ugomba kuba umuntu ukunda igihugu ni birebire ntabwo twobirangiza uyu munsi.”