Ibyari inzozi kuri Israel na Hamas bigiye kuba impamo
Leta ya Israel n’umutwe wa Hamas umaze igihe iwugabaho ibitero karahabutaka, bigiye guhurira i Sharm muri Misiri, maze bitere umukono ku masezerano y’amahoro hagati yabyo byombi.
Uyu mutwe wa Hamas ukorera i Gaza hagenzurwa na Palestine.
Amakuru akavuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 13/10/2025, uyu mutwe wa Hamas na Leta ya Israel birasinyana amasezerano y’amahoro i Sharm muri Misiri.
Bikavugwa ko umuhango wisinywa ry’ay’amasezerano urayoborwa na perezida wa Misiri wakira iyi nama, akaba aza gufatanya na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kuko ari we wazanye uyu mushinga wo guhuza Israel na Hamas.
Ni umuhango biteganyijwe ko kandi witabirwa n’abakuru bihugu barenga 20, kuko n’amabendera y’ibihugu byabo yamaze kuzamurwa muri kariya gace kakira aba bashitsi.
Abamaze kumenyekana ba witabira ni perezida Donald Trump wa Amerika, perezida wa Turukiya, Recep Yayyip Erdogan, Emir wa Qatar, Umwami wa Jordan Abdullah II, minisitiri w’intebe wa Koweti Ahmad Al Abdullah Al Sabah, Umwami wa Bahrain, Hamad Bin Isa Al Khalifa, perezida wa Palestine Mahmoud Abbas.
Harimo kandi perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, minisitiri w’intebe w’u Butaliyani, Giorgio Meloni, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres n’abandi benshi.
Tariki ya 07/10/2023, nibwo Hamas yakoze igitero gikaze cyo mu kirere ku butaka bwa Israel, kigwamo abantu babarirwa mu bihumbi 3, mu gihe abandi barenga 250 bagishimutiwemo ndetse n’abandi benshi bagikomerekeramo.
Israel kuva ubwo yahise itangiza ibitero kuri uyu mutwe wa Hamas, abarenga ibihumbi 67 bakaba bamaze guhitanwa nabyo muri Gaza aho uwo mutwe ucyumbikiwe, ndetse kandi n’uyu mujyi urasenywa hafi ya wose.
Kubera iyi nama iri businyirwemo aya masezerano haratekerezwa ko intambara ishobora guhita ihagarara burundu binyuze muri uyu mushinga w’amahoro wateguwe na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ni mu gihe kandi no ku wa gatandatu hatewe intambwe Israel itangaza ko ihagaritse ibikorwa bya gisirikare kuri Hamas.
Uyu munsi kandi Israel biteganyijwe ko yakira abaturage bayo bari baragizwe imbohe na Hamas.
Israel nayo ikaba iri burekure imfungwa z’Abanya-Palestine 1700 barimo 2500 bari barakatiwe igifungo cya burundu.