Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili
Uduce tubarirwa mu 8 duherereye muri grupema ya Bukombo n’iya Tongo muri teritware ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, AFC/M23 yadukubitiyemo kubi ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’aho tumwe muri utwo duce zatwiciyemo abasivili zinatwika utu tari dukeya two muri two.
Iyi mirwano yaremereye cyane ku gicamunsi cy’ejo ku wa mbere tariki ya 13/10/2025, aho yabereye mu duce turimo Mashango, Kanyatsi, Kibwa, n’utundi dutandukanye.
Ni uduce tubarizwa muri grupema ya Bukombo n’iya Tongo, muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo iyi mirwano yaje kuremera cyane aha’rejo, ariko amakuru agaragaza ko yatangiye mu mpera zakiriya cyumweru gishize.
Bigeze ku munsi w’ejo ku wa mbere, AFC/M23 ifata turiya duce, uruhande rwa Leta rurimo FARDC, FDLR na Wazalendo ruhungira mu mashyamba yo muri ibyo bice.
Iyi mirwano nk’uko aya makuru akomeza avuga yumvikanyemo imbunda nini n’into, aho yanatumye bamwe mu baturage bahungira kure mu bihuru, abahisemo kudahunga bikingirana mu mazu yabo imbere, kubera urusaku rw’imbunda rwari rwinshi.
Andi makuru nanone avugwa n’abaturage baturiye turiya duce, avuga ko iyi mirwano yahitanye abasivili benshi, kandi n’imihana yabo aratwikwa.
Amazu ahanini yatwitswe bivugwa ko ari ayo mu gace ka Buuma na Munguli.
Ni mu gihe abasivili bo bishwe ari makumyabiri, bakaba barishwe ku wa gatandatu wakiriya cyumweru gishize, bicirwa ahitwa i Ruza ho muri grupema ya Tongo na Mushababwe muri grupema ya Bukombo.
Binavugwa ko aba bishwe n’uruhande rwa Leta, nyuma y’aho Wazalendo na FDLR babateye mu mihana yabo.
Usibye imirwano yabereye i Bukombo na Tongo muri teritware ya Rutshuru, yanabereye kandi i Luberike muri teritware ya Walikale, ndetse kandi n’i Lukweti muri teritware ya Masisi. Iyo yose ni hagati ya AFC/M23 n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.