Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko perezida w’iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure zirenga 400 guhita ziyunga ku mutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bwa Kigali zikawufasha mu byo guhungabanya umutekano warwo.
Ni amakuru yatangiye kuvugwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/10/2025, aho ari kuvugwa cyane n’ibinyamakuru byo mu karere birimo n’i by’i Burundi.
Nk’uko aya makuru abigaragaza imbonerakure 400, perezida Evariste Ndayishimiye yazitegetse gufatanya n’umutwe wa FLN urwanya u Rwanda, bikanavugwa kandi ko izo yabitegetse n’iziheruka gusoza imyitozo ya gisirikare muri Makamba.
Aya makuru anakomeza avuga kandi ko “ahanini ziriya mbonerakure n’izaturutse mu bice bitandukanye byo mu ntara ya Cibitoki, kuri ubu zikaba zari zikorera mu misozi ya Uvira, Fizi, Mwenga na Minembwe muri Kivu y’Epfo, mu Burasirazuba bwa repubulika ya demokarasi ya Congo, aho zoherejwe kuja kurwanya umutwe urwanirira Abanyamulenge wa MRDP-Twirwaneho zifatanyije na Wazalendo, FDLR, FARDC n”Ingabo z’u Burundi.”
Ababikurikiranira hafi bavuga ko iyi mikoranire ikomeje hagati ya CNDD-FDD, FDLR na FLN ishingiye ku ngengabitekerezo imwe yo kwanga abatutsi, ndetse ko u Burundi bukomeje kuba indiri y’iyi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Bizwi ko imbonerakure zigizwe n’insoresore z’Abahutu bo mu Burundi, aho zishyigikiye ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu. Binazwi kandi ko iri shyaka ariryo ryazihaye intwaro.
