Ingabo z’u Burundi zakoreye Abanyamulenge igikorwa cyababaje abari ku misozi bose y’i Mulenge
Abanyamulenge bari berekeje ku isoko imwe basigaranye baboneramo ibintu byose byibanze ya Mitamba, birimo “umunyu n’ibindi,” iherereye mu bice bikigenzurwa n’Ingabo za Leta ya Congo, abasirikare b’u Burundi babagaruriye nzira; igikorwa cyafashwe nk’ubugome budasanzwe.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse twahawe n’umwe mubagaruwe n’abasirikare b’u Burundi, ubwo berekeza mu isoko ya Mitamba baturutse mu bice bitandukanye bya Minembwe na Mikenke.
Ubutumwa bwe bugira buti: “Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18/10/2025, twari twerekeje ku isoko mu Mitamba, ari na yo soko imwe dusigaranye tuboneramo ibintu byose byibanze, umunyu, amavuta, isukari n’amasabune. None ba basirikare b’u Burundi batugaruriye nzira!”
Ubu butumwa bunagaragaza ko bagaruriwe mu gice cya Mikarati, ari nacyo izi ngabo z’u Burundi ziheruka gushingamo ibirindiro, aho ndetse kandi zikomeje no kucyongeramo abasirikare benshi.
Bikanavugwa kandi ko zishaka kugaba ibitero kuri MRDP-Twirwaneho muri Mikenke na Minembwe ibice uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wabohoje mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, nyuma yo kubyirukanamo ingabo z’u Burundi, FDLR, Wazalendo na FARDC.
Kuva MRDP-Twirwaneho yafata Minembwe na Mikenke, ibicuruzwa abaho babonaga by’amasabune, umunyu, amavuta, isukari n’amazutu, byaturukaga i Baraka muri Fizi n’ibyavaga i Uvira binyuze i Ndondo ya Bijombo, FARDC n’abambari bayo bahise bafunga inzira yabyo.
Ni mu gihe yafunze inzira ya Bijombo ku byaturukaga i Uvira, naho ibyavaga i Baraka iyifungira mu gice cyo kwa Mulima.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani uyu mwaka wa 2025, FARDC yemereye Abanya-Minembwe na Banya-Mikenke kurema isoko ya Mitamba banyuze mu Mikarati-Bijombo-Gahuna na Mugethi bakabona kwinjira muri iyo soko. Icyo gihe bongeye kubona umunyu, amavuta, isukari, amasabune n’amazutu.
Kuba rero Ingabo z’u Burundi kubufatanye n’iza FARDC zimanye iyi nzira kandi, byafashwe nk’ubugome bubi.
Ibyo zibikoze mu gihe zikomeje gukaza umurego mu kongera abasirikare mu birindiro byabo byegereye igice cya Mikenke na Minembwe, ibyo ni nk’ibya Point Zero, Mikarati, Gipupu na Kigazura.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ikigenderewe cyane, u Burundi na RDC bigamije kurimbura Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.