Tshisekedi yaburiwe ko ashobora guterwa coup d’etat i Kinshasa
Umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yaburiye mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ko ashobora guterwa coup d’etat.
Ni amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Afrika y’Epfo, aho bigaragaza ko perezida Ramaphosa w’icyo gihugu yibiye ibanga Tshisekedi wa RDC amusaba kuba maso ngo kuko isaha n’isaha ashobora guhirikwa ku butegetsi.
Kimwe muri ibyo bitangazamakuru cyitwa Sunday TimesZa kivuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cyo kwica Joseph Kabila ari cyo gikubiyemo ibishobora ku byarira Tshisekedi ibyo guhirikwa ku butegetsi.
Kinavuga kandi ko ibyo bishobora kurangira bisize hamenetse amaraso y’Abanye-kongo benshi, ubundi kandi hakaba hoba n’ibindi byago bitandukanye.
Iki gitangazamakuru cyakomeje kivuga ko Afrika y’Epfo yatunguwe n’icyemezo RDC yafashe cyo gushyira mu bikorwa igihano cyo kwica Joseph Kabila.
Kivuga ko Ramaphosa na Tshisekedi mu biganiro bagiranye mbere y’uko RDC ifata uriya mwanzuro, ko bari bemeranyije ko iki gihano kitemezwa, ngo kuko babonaga cyoshyira mu kaga iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ahagana tariki ya 30/09/2025, ni bwo urukiko rw’igisirikare rwa RDC rwatangaje imyanzuro yarwo, ruvuga ko rwemeje igihano cy’urupfu kuri Kabila.
Kabila RDC imushinja ibyaha birimo ubugambanyi, n’ibindi bitandukanye.
Iki gihugu cyatangiye kugenda kuri Kabila nyuma yo kugaruka mu gihugu kwe avuye mu buhungiro mu kwezi kwa kane uyu mwaka.
Icyo gihe yahitiye mu bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu byabohojwe n’umutwe wa AFC/M23. Igikorwa cyababaje ubu butegetsi bw’i Kinshasa aba ari nabwo butangira ku muburanisha, cyobikoze bwa mu buranishaga adahari.
Ku rundi ruhande, mu mpera zakiriya cyumweru gishize, Kabila yari i Nairobi mu biganiro byamuhuje n’abandi banyapolitiki ba Banye-Congo batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Ni ibiganiro byanarangiye atorewe kuyobora ihuriro bashyingiye yo iryo bise: “Movement Sauvons la RDC.”
Byanasobanuwe ko nta kindi rigamije usibye “ukuvana iki gihugu cya RDC n’abagituye mu kaga,” bagaragaza ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bwagiteje ibibazo bikomeye.