“Abasirikare b’u Burundi mu mugambi wa Tshisekedi wo kurimbura Abanyamulenge” -ubuhamya bw’Umunyaminembwe
Abasirikare b’u Burundi bari mu misozi miremire y’i Mulenge, aho bagiye gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, bagaragaye mu bikorwa nk’ibyo abo mu butegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bakora ku Abanyamulenge bigamije ukabarimbura.
Bikubiye mu butumwa bwanditse twahawe n’umwe mu batuye muri centre ya Minembwe, aho yagaragaje ubugome ndengakamere abasirikare b’u Burundi bari gukorera abaturage batuye i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu buhamya bw’uyu muturage witwa Munyamahoro Olivier bugira buti: “Abaturage ba Minembwe, bababajwe cyane n’ibikorwa bibi bakomeje guhura nabyo birimo ingaruka z’intambara.”
Yongeye ati: “Tugarutse ku munsi w’ejo ku wa gatandatu ubwo abaturage bari bagiye gushaka ibibafasha mu mibereho ya buri munsi, byari binasanzwe bibagoye, kubera gukumirwa mu nzira zose, abasirikare b’u Burundi barabagaruye banga ko barema isoko ya Mitamba.” Iyi soko n’iyo yonyine baguriramo amasabune, umunyu, amavuta, isukari n’amazutu.
Munyamahoro Olivier yakomeje avuga ko icyabatangaje ari uko Ingabo z’u Burundi na zo zagaragaye mu mugambi w’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wo kurimbura Abanyamulenge.
Ati: “Igitangaje n’ukubona Ingabo z’u Burundi, zinjira mu mugambi wa Tshisekedi wo gukomeza kwicarubozo abaturage baba sivili. Barimo abana, abagore, abakecuru n’abasaza, ndetse n’abasore.”
Yanavuze kandi ko ibyo Ingabo z’u Burundi ziri gukora biri mu bigize ibyaha by’intambara, kandi ko bihanwa n’amategeko mpuzamahanga agenga iby’intambara.
Munyamahoro agasaba ko izi ngabo zikwiye gukora zigengesera, mu rwego rwo kwirinde icyahungabanya ubuzima bw’abaturage basanzwe bari mu kaga.
Hejuru y’ibyo, avuga ko izi ngabo z’u Burundi zanakoze ikindi gikorwa kigayitse cyo guhamagara Mai Mai zikazirunda mu gice cya Mikarati. Anagaragaza ko zizishyira imbere mu gukora ubugizi bwa nabi ku basivili ba Banyamulenge baba berekeje cyangwa baturuka ku Ndondo ya Bijombo bagana za Minembwe cyangwa baturutse yo.
Bimwe mu byo yavuze bamaze kugaragaza ni ukubanyaga no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.
Nk’uko yanabisobanuye yavuze ko no ku munsi w’ejo ku wa gatandatu hari abaturage banyazwe ibirimo amatelefone, amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro bari bafite ubwo bari bageze za Mikarati.
Ati: “Mai Mai yanyaze Abanyamulenge bari berekeje ku Ndondo ya Bijombo ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, ubwo bari bageze mu gice cya Mikarati kigenzurwa n’Ingabo z’u Burundi. Mu kubanyaga, n’uburenganzira Mai Mai yahawe na ziriya ngabo z’u Burundi.”