Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo
Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ugenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko urimo kumvikanamo intwaro zidasanzwe, ndetse umusivili umwe yarashwe ahasiga ubuzima.
Muri iri joro ryo ku cyumweru tariki ya 19/10/2025, ni bwo izi mbunda zirimo kurasirwa mu mujyi wa Uvira.
Amakuru aturuka yo akavuga ko ari Wazalendo basubiranyemo n’Ingabo za Leta, FARDC, kandi ko isubiranamo ryabo ryatangiriye mu gace ka Rugenge gaherereye muri Quartier ya Kavimvira ihana umupaka n’igihugu cy’u Burundi.
Abaturage begereye iki gice cyabereyemo iyi mirwano yadutse mu masaha y’iri joro, babwiye Minembwe Capital News ko yumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ndetse ko kugeza ubu zikiri kumvikana.
Bagize bati: “Saa moya n’igice zo muri ir’ijoro, ni bwo imbunda zatangiye kumvikana. Kugeza ubu turacyarimo twumva urusaku rwazo. Abahanganye ni FARDC na Wazalendo.”
Aba baturage banagaragaje kandi ko urusasu rwafashe umugabo w’umusivili witwa Kasongo ruramwica. Uretse uwapfuye, hari n’abandi ngo bakomerekejwe na yo, n’ubwo umubare wabo utaramenyekana, kuko iyo mirwano igikomeje.
Ibi byatumye abaturage bikingirana mu ngo zabo, baracyecyeka kubera ubwoba, ariko kandi ngo hari n’abambutse i Bujumbura mu Burundi, dore ko iki gice Wazalendo na FARDC bari guhanganiramo giherereye mu ntera ngufi uvuye muri uyu mujyi wa Bujumbura.
Abaguye muri iryo subiranamo kuri buri ruhande ntibaramenyekana, ariko umuturage wavuganaga na Minembwe Capital News yavuze ko bimwe mu bitaro biraho hafi bimaze kugeramo inkomeri z’abasirikare ba FARDC zitatu.
Mu cyumweru gishize na bwo Wazalendo barwanye na FARDC i Luvungi, byanarangiye umurwanyi wo muri Wazalendo wari na Komanda kuko yari S3 muri uwo mutwe ahasize ubuzima.
Abokagaruye amahoro n’umutekano w’abaturage bo muri Uvira, ni bo bayababuza. Inshuro nyinshi iri subiranamo rirakorwa hagati y’izi mpande zombi.