Iby’ifoto ya Tshisekedi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga
Ku mbuga nkoranyambaga harimo gusakazwa i foto igaragaza uwitwa Mike Tyson, umuteramakofi, afashe ku rutugu rwa perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, aho yatumye Abanye-kongo benshi bayibazaho, inarakaza bamwe muri bo.
N’ifoto yafashwe ubwo uyu muteramakofi yasuraga perezida Felix Tshisekedi aha’rejo ku wa mbere tariki ya 20/10/2025, inagaragaza kandi ko bayitifatiye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Abenshi muri aba Banye-Congo ntibumva ukuntu Mike Tyson yashyize akaboko ke ku rutugu rw’umukuru w’igihugu cyabo.
Ni mu gihe mu muco wa Banye-Congo, gufata umuyobozi nk’uko bifatwa nko kumugabanyiriza icyubahiro.
Nyamara ibi bitandukanye n’umuco w’Abanyamerika n’ahandi nko mu bihugu by’u Burayi, kuko ho gushyira akaboko ku rutugu rw’umuyobozi, bisa nk’ikimenyetso cy’ubushuti budasanzwe no ku mwisanzuraho.
Benshi ku mbuga nkoranyambaga z’Abanyekongo bari guseka, abandi n’abo bazibiranyijwe n’uburakari kubera ibyo uyu muteramakofi yakoreye perezida Felix Tshisekedi w’iki gihugu cyabo.
