Haravugwa imirwano ikomeye hagati ya wazalendo na AFC/M23 mu bice bya Rutshuru
Abarwanyi ba Wazalendo bafatanya n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, kurwanya umutwe wa AFC/M23 bawugabyeho igitero muri grupema ya Tongo teritware ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu Yaruguru, uzisubiza inyuma.
Iyi mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo yabaye kare kuri uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 21/10/2025.
Amakuru akagaragaza ko ibirindiro bya AFC/M23 byibasiwe ni bya Bugushu, n’ibyahitwa Kasuku.
Urusaku rw’imbunda ziremereye zirimo n’izarutura, zumvikanye muri ibyo bice no mu nkengero zabyo.
Ni amakuru avuga kandi ko umuturage w’ahitwa Kiyenji yakomereketse nyuma yo gufatwa n’isasu bivugwa ko ryarashwe n’uruhande rwa Wazalendo rwari mu mirwano.
Mbere y’uko Wazalendo zigaba ibi bitero zari zasahuye ibintu by’abaturage bo muri ibyo bice, ndetse kandi zinahohotera abaturage bo muri sheferi ya Bwito, ibyanatumye abatari bake berekeza iy’ubuhungiro.
Ibi bitero byakozwe mu gihe mu mashyamba araho hafi agize iminsi avugwamo abarwanyi ba FDLR na Wazalendo, nko muri pariki ya Virunga.
Byanavugwaga kandi ko zibasira abaturage, no ku gaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23.
Ku mugoroba, ibintu byongeye gusubira mu buryo, nyuma y’uko AFC/M23 yavundereje ziriya nyeshyamba zigahungira mu bihuru.