FARDC yateye ibisasu yifashije drone mu duce dutuwe n’abaturage, bihitana abatari bake
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zakoresheje indege z’itagira abapilote za drones, zitera ibisasu mu bice bituwe cyane n’abaturage icya Nzibira muri Kivu y’Amajyepfo na Mpeti muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho yavuze kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/10/2025, ko FARDC n’abambari bayo bagabye ibitero hifashijwe za drones.
Yavuze ko ibyo bitero byagabwe ahitwa Mpeti, Nzibira no mu nkengero zaho, kandi ko byahitanye ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane.
Uyu muvugizi yanaboneyeho kumenyesha abaturage bagizweho ingaruka by’ibi bitero ko AFC/M23 yifatanyije na bo, anabizeza kandi ko igiye gukora ibishoboka byose ikabarinda, anavuga ko ibi bitero bagiye kubirandurira iyo bitegurirwa.
Bikozwe mu gihe mu minsi mike ishize guverinoma ya Kinshasa isinyanye amasezerano na AFC/M23 agamije ugushyiraho urwego rushyinzwe kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kemejwe n’impande zombi kubuhuza bwa Qatar.
Ni amasezerano yasinyiwe, n’ubundi i Doha muri Qatar tariki ya 14/10/2025, ariko nyuma y’amasaha make gusa ashyizweho umukono, uruhande rwa Leta rwahise rugaba ibitero bya rutura mu bice bigenzurwa na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo. Icyo gihe na bwo byamaganwe n’iri huriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23.