
Muminembwe, isoko yaho nkuru bita “agatanu” kumunsi wayo wejo tariki 10.02.2023, izirema habaye izamuka ry’Ibiciro ridasanzwe nkuko twabiwiwe na bwana Tumaini ubwo yaganiraga n’a Minembwe Capital News.
Yagize ati: “Agafuka ka Kaunga karimo kagura 50$, naho ibumba ryarimo rigura 30.000FrC, ibumba ry’Ibishimbo ryarimo rigura 35.000FC.”
Yakomeje avuga ko ibi bitaribisanzwe, ibiciro byibiryo muri Minembwe, bizamutse mugihe ejo hashize tariki 10.02.2023, haguye invura yurubura idasanzwe yica imyaka cangwa se ibihingwa (Imirima), mubice bitandukanye bya Minembwe, nkuko twabibw’iwe kuri Minembwe Capital News, nuko iyinvura yangirije imirima ahitwa za Kabingo, Kuwigishigo, Irundu, Kalingi ndetse nahandi munkengero za Minembwe.
Iki gihugu kikaba kimaze imyaka irenga irindwi(7), kirimo intambara za Maimai Bishambuke zurudaca .
Abagira neza baratabarizwa kugoboka abaturage, baturiye Imisozi miremire yo muri Minembwe, dore ko aka gace ka Minembwe karimo Impunzi zibarigwa mubihumbi bahunze intambara igihe basenyaga Mibunda na Kamombo ndetse hakaba harinimpunzi zahunze intambara zindondo ya Bijombo. Minembwe ibarigwa muri Territory ya Fizi.