• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Undi muntu yishwe arashwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 22, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23/MRDP yagize icyo isezeranya ku mujyi wa Uvira
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Undi muntu yishwe arashwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo

You might also like

“Nari napfuye none nazutse”-Nangaa asubiza abavuga ko yapfuye

“Igihe kirageze RDC yiyomekeho u Rwanda” -Umujyanama wa Tshisekedi

AFC/M23 yavuze kuri drones za FARDC zitera ibisasu ku baturage no kuri Wazalendo bafata abagore ku ngufu

Umudamu uri mu kigero cy’imyaka 50 yishwe arashwe n’abo bikekwa ko ari wazalendo, akaba yariciwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 22/10/2025, ni bwo uyu mugore wo mu bwoko bw’Abapfulero yishwe arashwe.

Amakuru aturuka muri iki gice cya Uvira agaragaza ko uyu mugore yarasiwe neza ahitwa Kata muri Quartier ya Kalundu.

Uwaduhaye aya makuru anavuga ko yiciwe hafi n’ishuri riherereye muri kariya gace rya Nganga.

Anavuga kandi ko yari umugore wa Kaluku wo mu muryango wa Balizi, umwe mu miryango igize ubwoko bw’Abapfulero, kandi ko yishwe arashwe n’abo bikekwa ko ari wazalendo.

Umuryango we wemeje aya makuru mu rwandiko washyize hanze, aho wagaragaje ko yishwe igihe cya saa moya n’igice z’iri joro rya keye.

Muri ubwo butumwa washyize hanze wanasabye Ingabo za Leta kubikurikirana no gukora ibishoboka byose ababigizemo uruhare bakabiryozwa.

Mu cyumweru gishize na bwo undi muntu w’Umugabo yishwe nk’uku, arasiwe muri Quartier ya Kavimvira itari mu ntera ndende uvuye aha muri Kalundu.

Nta cyumweru gishyira aha muri Uvira hatishwe umuntu umwe cyangwa barenze babiri, kandi ahanini bakicwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa Wazalendo.

Ni bikorwa byarushijeho gufata indi ntera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’aho umutwe wa AFC /M23/MRDP-Twirwaneho ufashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukanafata n’indi mijyi mito irimo Kamanyola, hagahungira abo ku ruhande rwa Leta benshi, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’iza RDC.

Ibi bikorwa bya Wazalendo byo kwica abasivili i Uvira bikomeje gutuma icyizere abaturage bayigiriraga gishyira, ndetse kikaba kandi gikomeje gutuma haba umwuka mubi hagati yabo.

Tags: Bishe barasheUviraWazalendo
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

“Nari napfuye none nazutse”-Nangaa asubiza abavuga ko yapfuye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
AFC/M23 yavuze kuri drones za FARDC zitera ibisasu ku baturage no kuri Wazalendo bafata abagore ku ngufu

"Nari napfuye none nazutse"-Nangaa asubiza abavuga ko yapfuye Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, Corneille Nangaa yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'aho byari bigize iminsi bivugwa...

Read moreDetails

“Igihe kirageze RDC yiyomekeho u Rwanda” -Umujyanama wa Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
“Igihe kirageze RDC yiyomekeho u Rwanda” -Umujyanama wa Tshisekedi

"Igihe kirageze RDC yiyomekeho u Rwanda" -Umujyanama wa Tshisekedi Umujyanama wa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Fiston Chrisnovic Balanganyi, yavuze ko igihe kigeze ngo...

Read moreDetails

AFC/M23 yavuze kuri drones za FARDC zitera ibisasu ku baturage no kuri Wazalendo bafata abagore ku ngufu

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
AFC/M23 yavuze kuri drones za FARDC zitera ibisasu ku baturage no kuri Wazalendo bafata abagore ku ngufu

AFC/M23 yavuze kuri drones za FARDC zitera ibisasu ku baturage na Wazalendo bafata abagore ku ngufu Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23 yavuze ko igiye guha igisubizo drones...

Read moreDetails

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation - ubusesenguzi Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y'i Mulenge,...

Read moreDetails

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails
Next Post
Isi ngo yungutse ukundi kwezi -Ubushakashatsi

Isi ngo yungutse ukundi kwezi -Ubushakashatsi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?