Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya
Brigadier General Amuli Civiri ni we wagizwe umuyobozi mushya wa karere ka 33 ki ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni inshingano Gen Amuli azitsimbuyemo Brigadier General Olivier Gasita wanzwe na Wazalendo i Uvira ahari icyicaro gikuru cyaka karere.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/10/2025, ni bwo uyu muyobozi yahise atangira imirimo, nyuma y’uko General Gasita mu byemweru bibiri bishize yerekeje i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu.
Gen.Amuri afite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse kandi akagenzura n’ubutasi.
Bivugwa ko uyu musirikare yahoze munyeshyamba za RCD-Goma mbere y’uko uyu mutwe warwanyaga ubutegetsi bw’icyo gihe winjira muri Leta kimwe n’indi mitwe yose yayirwanyaga. Hari nyuma y’ibiganiro byo muri 2002.
Amuli Civiri atumwe i Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe amakuru amwe avuga ko FARDC iri guhungishiriza ibikoresho bikomeye i Bujumbura mu Burundi.
Ni mu gihe umutwe wa M23 uheruka kwerura utangaza ko ugiye gufata umujyi wa Uvira uherereye mu ntera ngufi uvuye mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.
Bikaba byaratangajwe n’umugaba mukuru w’Ingabo z’uyu mutwe wa AFC/M23, General Sultan Makenga, mu butumwa yageneye abaturage ba Kamanyola ubwo guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23 yabasuraga mu byumweru bibiri bishize.
Gusa, ibyo guhungisha izo ntwaro, igisirikare cya FARDC muri Uvira cyabihakanye, mu kiganiro umuvugizi wacyo yagiranye n’itangazamakuru ku wa kabiri, aho yasobanuye ko bahagaze neza, mu rwego rwo kurinda uwo mujyi, anagaragaza kandi ko n’abatanga ayo makuru ntaho baba bashingiye kugira ngo bayashyire hanze.