Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi
Amakuru ubutasi bw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashyize hanze, agaragaza ko ba general batatu baheruka gutabwa muri yombi, bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka guhirika perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi, ko ari umugambi bari bafatanyije na Joseph Kabila wahoze ayoboye iki gihugu.
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, ni bwo aba basirikare bakuru mu ngabo za RDC batawe muri yombi.
Abo barimo Gen. Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za FARDC, Lt.Gen. Farank Ntumba wahoze akuriye ibikorwa bya gisirikare mu biro bya perezida Felix Tshisekedi na Brigadier General Katende Batubadila.
Ndetse kandi icyo gihe hanatawe muri yombi Major Gen Christian Ndaywel, wahoze ari umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare ndetse n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Amakuru aheruka gushyirwa hanze n’ubutasi bw’igisirikare cya RDC, agaragaza ko bariya basirikare batatu bashakaga guhirika perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi.
Ubutasi bugasobanura ko ari yo mpamvu ubuyobozi bw’umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu bwabambuye abasirikare bari bashinzwe kubarindira umutekano, bubohereza ku cyicaro gikuru cy’ingabo za RDC.
Ntabyinshi aya makuru y’ubutasi yavuze kuri iyi nkuru, gusa amakuru yo ku ruhande avuga ko bariya basirikare batatu bavuganaga na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu Imyaka 18, kandi ko bavuganaga ibyo kwiyonkora ku butegetsi bw’i Kinshasa bakarema umutwe mushya ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw’iki gihugu.