• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 23, 2025
in Conflict & Security
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo
66
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

You might also like

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta.

Iy’i mirwano yahereye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, itariki ya 23/10/2025, aho yazindutse ibera i Nyabiondo na Kayanja.

Ni uduce duherereye muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aya makuru akavuga ko Wazalendo ni yo yatangije ibitero, aho yibasiye biriya birindiro by’umutwe wa AFC/M23, ubundi na wo w’irwanaho, ndetse ukaba uri kuyiha isomo.

Ihangana hagati y’impande zombi, rirumvikanamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, kuburyo abaturage baturiye uduce biri kuberamo bakomeje guterwa ubwoba n’iturika ryazo.

Umwe mu baturage baho yabwiye Minembwe Capital News ko ‘bashobewe,’ ati: “Turashobewe, ariko twizeye ko bigira iherezo.”

Iyi mirwano ije ikurikira indi yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatatu, ibera mu gace ka Kazinga gaherereye mu ntera ngufi uvuye muri Nyabiondo.

Kimwe kandi n’indi yaberaga mu gace ka Mpety no mu nkengero za ko muri teritware ya Walikale hagati ya Wazalendo na AFC/M23.

Nanone kandi irindi hangana hagati y’impande zombi ryaberaga i Businga, agace gaherereye hagati ya Kamanyola na Nyangezi muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru akomeza avuga ko AFC/M23 yarimo inigarurira turiya duce twaberagamo imirwano.

Ndetse n’iyi mirwano iri kubera i Nyabiondo na Kayanja, uruhande rwa Wazalendo rurwanirira Leta ya Congo, n’ubwo imirwano igikomeje, ubuhamya bugaragaza ko ruri kurwana rusubira inyuma.

Ati: “Wazalendo bari kuraswa nabi, n’ubu bari kwiruka bahungira mu bice birimo ibihuru.”

Tags: AFC/m23ImirwanoWazalendo
Share26Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation - ubusesenguzi Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y'i Mulenge,...

Read moreDetails

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Amajyepfo Amakuru aturuka muri Kivu y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko imirwano yakomeye...

Read moreDetails
Next Post
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?