• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umuyobozi wa teritware ya Fizi yavuze ku mirwano ikomeje kubica bigacika muri iki gice

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 27, 2025
in Conflict & Security
0
Umuyobozi wa teritware ya Fizi yavuze ku mirwano ikomeje kubica bigacika muri iki gice
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuyobozi wa teritware ya Fizi yavuze ku mirwano ikomeje kubica bigacika muri iki gice

Adminitrateur wa teritware ya Fizi, Sammy Kalonji Badibanga, yavuze ko ibintu bikomeje kuba bibi muri iyi teritware, kandi ko biva ku mirwano ihanganishije imitwe itatu ya Wazalendo, uwa Babuyu, Mai Mai-Biroze Bishambuke n’uwo kwa General Hamuli Yakutumba.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Uyu muyobozi wa teritware ya Fizi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 27/10/2025.

Muri iki kiganiro yagaragaje ko imirwano yarushijiho gukomera cyane mu mpera zakiriya cyumweru gishize, ku wa gatanu no ku wa gatandatu.

Yagize ati: “Mu majy’Epfo ya teritware ya Fizi, ibintu byari bibi cyane mu mpera zakiriya cyumweru gishize, aho habaye imirwano ikaze kuva ku wa gatanu, gukomeza no kuwa gatandatu, itariki ya 25/10/2025.”

Yakomeje ati: “Ihangana ni hagati y’Ababuyu, Biroze Bishambuke n’abarwanyi bayobowe na Gen. Hamuli Yakutumba.”

Yanavuze kandi ko inkomoko y’iri hangana hagati y’impande zose, rikomoka ku ‘mabariyeri’ bashyizeho kuri buri ruhande mu buryo butemewe n’amategeko bakayashyinga mu bice binyuranye byo muri icyo gice. Imirwano yabereye i Kilembwe, Misisi, n’i Lulimba n’ahandi mu tundi duce duherereye mu nkengero y’ibi bice.

Binasobanurwa ko n’ubwo umutwe wa Babuyu udafatanyije urugamba n’uwa Biroze Bishambuke iyobowe na Col.Ngomanzito kurwanya uyu mutwe uyobowe na Gen. Yakutumba, ariko yombi ihanganye na wo.

Ni mu gihe Biroze Bishambuke yarwaniye n’uy’u wo kwa Yakutumba i Lulimba n’i Misisi. Na ho i Kilembwe hakaba ari ho Ababuyu basakiraniye n’abarwanyi ba Yakutumba.

Raporo zigaragaza ko iyi mirwano imaze kugwamo abatari bake, aho harimo n’umusivili umwe, mu gihe kandi yanatumye abaturage batari bake bava mu byabo bahungira kure, nko mu bice byo muri teritware ya Mwenga, n’iya Shabunda i Burega.

Uku guhunga kurakomeje, aho umuturage wese ufite ubwoba ari kwikura agahitamo guhungira aho yumva hatekanye.

Ibintu bikomeje kuba ingutu, mu gihe umutwe wa AFC/M23 wugarije gufata umujyi wa Uvira uherereye mu ntera ngufi uvuye i Bujumbura mu Burundi.

Mu gihe uyu mutwe waba ubohoje uyu mujyi wa Uvira, byaba bigaragaje ko wafashe intara yose ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bikaba byatuma iki gice kigarukamo ‘amahoro,’ kuko n’ahandi hose wagiye ufata nk’i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo abaho baratekanye.

Tags: FiziImirwanoKilembwe

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Fizi: Mai Mai y’Ababembe yakubitiye iy’Abapfulero ahababaza

Fizi: Mai Mai y'Ababembe yakubitiye iy'Abapfulero ahababaza

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?