• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Nyuma ya Rwitsankuku, MRDP-Twirwaneho yongeye kwirukana ingabo z’u Burundi mu kandi gace

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 6, 2025
in Conflict & Security
0
Imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’u Burundi n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu misozi y’i Mulenge
103
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nyuma ya Rwitsankuku, MRDP-Twirwaneho yongeye kwirukana ingabo z’u Burundi mu kandi gace

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukomeje kwagura uduce ugenzura muri Kivu y’Amajyepfo, aho wafashe agace gashya ka Marunde gaherereye hagati ya Mikenke na Kigazura muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, nyuma yo kuhirukana ingabo z’u Burundi, iza FARDC, FDLR na Wazalendo.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, iyi mirwano ikomeye yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ikurikira indi nanone yabaye murukerera, ubwo MRDP-Twirwaneho yigaruriga uduce twa Rwitsankuku na Bicumbi, hafi ya centre ya Kalingi.

Abaturage batari bake bahunze mu gitondo, nyuma y’aho imirwano irimo imbunda ziremereye n’izoroheje yumvikaniye muri utwo duce, cyane cyane hafi ya Point Zero, ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo za Leta n’iza Burundi.

Umwe mu baturage bahunze yavuze ati: “Twabonye imirwano yegereye cyane. Twumvise amasasu hafi yacu, twebwe duhitamo guhunga tugana Inguri.”

Nubwo MRDP-Twirwaneho ikomeje kwagura ibice igenzura, ingabo za FARDC, iza Burundi na Wazalendo ziracyafite ibirindiro bikomeye mu bice bya Point-Zero, Birarombili, Gitashya, Gipupu, Mikarati, Nyamara ndetse na Bijombo ku Ndondo, mu misozi ya teritware ya Uvira.

Iyi mirwano ije mu gihe umutekano muri Kivu y’Amajyepfo ukomeje kuzamba, ndetse n’ingabo za Leta zisa n’iziri ku gitutu gikomeye. Hari impungenge ko ukutumvikana hagati y’impande zose zifite intwaro muri ako karere gushobora gutuma ikibazo cy’umutekano kirushaho gukomera, bigahungabanya ubuzima bw’abaturage.

Iyi ntambwe uyu mutwe wa MRDP-Twirwaneho yateye irongera gushyira igitutu ku ngabo za Leta ya RDC mu gihe ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo bikomeje kugwa mu maboko yawo, hagaragaza intege nke z’ubuyobozi mu gucunga umutekano w’igihugu.

Ku ruhande rumwe, amakuru avuga ko aka kanya imirwano ku mpande zombi yahageze, aho bivugwa ko ari ukuruhuka, kuburyo umwanya uwo ari wo wose zishobora kongera guhangana.

Turakomeza gukurikirana uko iyi mirwano ikomeza gufata indi ntera.

Tags: MarundeRwitsankukuTwirwaneho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?