• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

“Imana yavuze ko intambara yarangiye iwacu”- Ubuhanuzi bushya bwa Pastor Kavoma bwitezweho ihumure mu Burasirazuba bwa Congo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 8, 2025
in Religion
0
“Imana yavuze ko intambara yarangiye iwacu”- Ubuhanuzi bushya bwa Pastor Kavoma bwitezweho ihumure mu Burasirazuba bwa Congo
125
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Imana yavuze ko intambara yarangiye iwacu”- Ubuhanuzi bushya bwa Pastor Kavoma bwitezweho ihumure mu Burasirazuba bwa Congo

Umukozi w’Imana akaba n’umuhanuzi, Pastor Kavoma, yatangaje ubutumwa bushya yahawe n’Imana buvuga ko intambara imaze imyaka myinshi ihitana ubuzima bw’abantu mu misozi y’i Mulenge no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarangiye. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News, avuga ko Imana yamweretse ko igihe cy’amahoro kigeze muburyo bw’umwuka.

Pastor Kavoma yavuze ko Imana yamubwiye ko nta munsi n’umwe intwaro z’abarwanya umutwe wa Twirwaneho na M23 zizabatsinda, ahubwo ngo ibikibabaho ni uburyo Imana iri gukoresha kugira ngo igaragaze imbaraga zayo binyuze mu gutabara abantu bayo.

Yagize ati:
“Ubutumwa nahawe n’Imana burasobanutse: Intambara yararangiye. Ibi bitero biri gukorwa ni igice cy’ubutumwa bw’Imana kugira ngo yereke isi yose ko Twirwaneho na M23 ari bo yahisemo gutabara ubwoko bwayo.”

Yakomeje avuga ko Uvira ari hamwe mu hantu hatoranyijwe n’Imana kugira ngo habere intambara ikomeye izasiga amateka mu karere k’ibiyaga bigari, avuga ko imihanda yaho izamenekamo amaraso menshi. Icyakora, yahumurije abantu avuga ko bazatsinda niba bubashye Imana, bagakomeza kuyishima nk’uko Imana yabibasabye.

Yavuze kandi ko- Intambara z’i Baraka na Fizi zizarangirira ku misozi y’i Mulenge, ndetse ko Imana yatanze n’igihugu kinini, ati: “Ubutaka bwa Kindu, igice cya Kalemi, Uvira n’ahandi Imana yabuhaye iyi mitwe ibiri. Bagomba gufunga urubariro rwa Point-Zero, Rwitsankuku kugeza kuri Mukoko. Ibi ni amategeko y’Imana.”

Pastor Kavoma si mushya mu buhanuzi. Ni we wari warahanuye mbere ko Goma na Bukavu bigiye gufatwa, ndetse akanavuga ko abatabara i Mulenge bazava i Masisi, ibintu byaje kugenda nk’uko yabivuze.

Ubu butumwa bwe bushya buha bamwe mu Banye-Congo kurushaho kugira icyizere, cyane cyane abari bamaze gucika intege kubera imirwano idasiba. Gusa bwongeye no kongera ubushake bwo gusenga no gushima Imana mu duce Twirwaneho na M23 barimo kugenzura.

Tags: AbanyamulengeKavomaUbuhanuzi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?