• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda rwanenze ibyemezo bya CIRGL biheruka gufatirwa i Kinshasa

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 17, 2025
in Regional Politics
0
U Rwanda rwanenze ibyemezo bya CIRGL biheruka gufatirwa i Kinshasa
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda rwanenze ibyemezo bya CIRGL biheruka gufatirwa i Kinshasa

Nyuma y’inama ya 9 y’Abakuru b’Ibihugu n’Abahagarariye za Guverinoma bagize Umuryango wa CIRGL (Conférence Internationale sur la Région des Grands Lacs) yabereye i Kinshasa, u Rwanda rwitandukanyije n’ibyemezo byafatiwe muri iyo nama.

Mu butumwa yatangaje ku mugaragaro, Minisitiri w’u Rwanda wubanye n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibyo byemezo nta shingiro bifite mu bijyanye no gushaka umuti w’amakimbirane akomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), anavuga ko u Rwanda rutitabiriye iyo nama.

Yagize ati: “Ibyemezo byafatiwe mu nama ya CIRGL i Kinshasa, itarimo u Rwanda, nta shingiro bifite ku bijyanye n’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC. Ibiganiro byonyine bifite agaciro ni iby’i Washington n’i Doha byombi bishigikiwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.”

Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, afashe ubuyobozi bwa CIRGL, mu gihe uwo muryango usanzwe ufite icyicaro i Bujumbura mu Burundi.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rudasanga CIRGL nk’umuyoboro ukwiye wo gukemurirwamo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, rugashimangira ko amahuriro mpuzamahanga afatanyije n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe ariyo akwiye guhabwa agaciro mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye.

Ibi bibaye mu gihe umubano hagati ya Kigali na Kinshasa ukomeje kuba mubi, cyane cyane kubera ibirego bya RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ahubwo rugashinja iki gihugu gukorana byahafi n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Tags: CIRGLKinshasa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?