
Imwe mumyanzuro yabakuru b’Ingabo zigize EAC yamaze kuja hanze.
Ikibazo c’umutekano muke uri muri Eastern ya Drc ukomeje kuba ingorabahizi , nimugihe abakuru b’ibihugu ndetse nabareba ingabo zibi bihugu badasiba guhura kukibazo ca Eastern ya Drc, gusa nubwo bahura burigihe gutora umuti bisa nibyananiranye!
Imwe mumyanzuro yafashwe naba bakuru b’Ingabo harimo ko ibihugu byo mu karere bitohereje ingabo zabo mu burasirazuba bwa DRC, bagomba kubikora ako kanya, bakohereza ingabo.
Hemejwe kandi ko abasirikari b’Abarundi bazakambika i Sake, Kirolirwe na Kitchanga, mu gihe abo muri Kenya bazoherezwa i Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe mu gihe bazafashwa n’abava muri Sudani y’Amajyepfo i Rumangabo.
Naho ingabo za Uganda zizaba i Bunagana, Kiwanja, Rutshuru na Mabenga.
Ingabo zimaze kugera kubutaka bw’aCongo ni z’Uburundi ni za Kenya, iz’Uburundi zarimubice bya Sud Kivu muri Minembwe nahandi, naho iza Kenya zikaba mubice bya North Kivu.
Nkuko amakuru agera kuri Minembwe Capital News, bivugwa ko ikibazo ca FDLR, Red tabara, ADF na FNL , mumpera zukwezi kwagatatu dutangira ukwakane kuyu mwaka aribwo hafatwa imyanzuro ihamye kuriyimitwe yamahanga ibarizwa kubutaka bw’aCongo.