• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Wazalendo Bishe Abaturage mu kibaya cya Rusizi nyuma yo Gusubiranamo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 23, 2025
in Conflict & Security
0
Umutekano ku Ndondo Wongeye Kuzamba Nyuma y’uko hisutse Wazalendo Benshi
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Wazalendo Bishe Abaturage mu kibaya cya Rusizi nyuma yo Gusubiranamo

Abarwanyi ba Wazalendo bakorana byahafi n’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bishe abaturage mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 22/11/2025, mu gace ka Luvungi mu kibaya cya Rusizi.

Amakuru yizewe Minembwe Capital News yabonye yemeza ko aya makimbirane yatangiye hagati y’aba barwanyi ubwabo, mbere y’uko bahindukirira abaturage. Mu masaha y’ijoro ryo ku wa gatandatu, Wazalendo babanje kurwana hagati yabo mu gace ka Sange, aho byaviriyemo abarwanyi babo babiri gupfa naho abandi barenga batanu barakomereka.

Nyuma y’iri subiranamo, aba barwanyi berekeje i Luvungi, aho bageze hafi y’itorero Gatolika basanga abaturage bahakoraniye mu birori baberekezamo imbunda barabarasa.

Umwe mu baduhaye ubuhamya yagize ati: “Kuri paroisse ya Gatolika ya Luvungi hari abantu bari baharaye kubera ikirori. Wazalendo bahageze mu masaha y’urukerera bahita babamishaho amasasu. Umukobwa witwa Huruma, mwene Shovya, yahise ahasiga ubuzima.”

Hari undi muturage wapfuye nyuma y’amasaha make agejejwe ku bitaro kubera ibikomere yari yatewe n’amasasu.

Nubwo impamvu y’ubu bwicanyi itaramenyekana neza, abaturage bavuga ko imyitwarire ya Wazalendo isanzwe irangwa n’ubugome no gukoresha ingufu z’ikirenga mu bice babarizwamo.Banamaze kandi n’igihe kinini bagaragaza amakimbirane hagati yabo, bigatuma abaturage baguma mu bwoba bukabije.

Abatuye i Luvungi n’utundi duce bihana imbibi bakomeje kugaragaza impungenge n’umujinya, basaba ko aba barwanyi bakurwa mu gace kabo kuko bakomeje guhungabanya umutekano no gutwara ubuzima bw’abantu b’inzirakarengane.

Tags: bishe abaturageLuvungiWazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?