• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 5, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC: Leta ya Kinshasa yongeye gushimangira ivuga ikizatuma yemera ibiganiro n’amahoro

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 30, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Tshisekedi yasobanuriye Abanye-Congo baba muri Serbie ibyerekeye Amasezerano ya Washington
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC: Leta ya Kinshasa yongeye gushimangira ivuga ikizatuma yemera ibiganiro n’amahoro

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje imyanzuro ikarishye ijyanye n’umutekano n’imibanire n’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane ku bijyanye n’ibiganiro, ubusugire bw’igihugu n’umubano n’u Rwanda.

Mu itangazo ryasohowe n’abategetsi ba Leta ndetse rikemezwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu, hagarutswe ku ngingo zikomeye:

  1. “Nta na rimwe tuzaganira n’imitwe y’iterabwoba.” Leta ya Congo ivuga ko ibiganiro n’imitwe nka M23 ari umurongo utukura utagomba kurengwa. Ivuga ko kwicarana n’iyo mitwe byaba ari ugusuzugura abenegihugu bashegeshwe n’iyo ntambara.
  2. Ingabo z’u Rwanda kuvanwa ku butaka bwa RDC nk’icyemezo fatizo,Perezida Félix Tshisekedi aheruka gusobanura ko atazigera asinya amasezerano y’amahoro, yaba i Washington cyangwa ahandi hose, keretse habayeho kubuhariza ubusugire bwa RDC, harimo no kuvana ingabo z’u Rwanda bivugwa ko ziri ku butaka bwa Congo. Gusa ibi u Rwanda rurabihakana ruvuga ko ntanga zarwo ziri ku butaka bwa RDC.
  3. “Nta brassage cyangwa mixage.” Congo ivuga ko itazongera kuvanga ingabo n’inyeshyamba, igasobanura ko uwo ari umutego mubi, ngo kuko guhuza ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro, byagiye bigaragara ko bitanga umusaruro muke kandi bigateza ibibazo mu buyobozi bwa gisirikare.
  4. Gahunda yo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma. Perezida Tshisekedi yasabye guverinoma gutegura uburyo bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma ku mpamvu z’ubutabazi (humanitaire) bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2025, nk’imwe mu ngamba zo gufasha abaturage bo mu Burasirazuba bahangayikishijwe n’intambara n’inzara.

Icyo ibi bivuze: Iyi myanzuro igaragaza ko RDC irimo gufata umurongo ukomeye w’igisirikare n’ubusugire bwayo, ikanagaragaza ko amasezerano y’amahoro adashingiye ku kuri no ku byakozwe.

Tags: ibiganiroRdc

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?