
President Félix Tshisekedi na Mugenzi we w’Urwanda Paul Kagame bidahindutse bazahurira i Addis-Abeba muri Ethiopie tariki 17.02.2023.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko tariki 17.02.2023, biteganijwe ko President Félix Tshisekedi na Paul Kagame, bazahurira i Addis-Abeba muri Ethiopie, hazabakandi muribyo biganiro President Evalist Ndayishimiye, w’Uburundi, Uhuru Kenyatta, umuhuza w’Amahoro muri Eastern ya Drc na President João Lourenço wa Angola. Bikaba byanemejwe kandi n’a Ministre w’ubanye n’a Mahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula, yagize ati : “Bidahindutse aba bayobozi bombi bazahurira i Addis-Abeba.”
I Addis-Abeba, kandi hazaba harinama ya AU, igira iya 36, aho biteganijwe ko abayobozi batandukanye bazitabira ibi biganiro byo bikazatangira tariki 18-19 zuku kwakabiri uyumwaka.
Kubiganiro bishakira amahoro Eastern ya Drc, tariki 04.02.2023, i Bujumbura harinama ihuza President Félix Tshisekedi, Yoweli Kaguta Museveni, wa Uganda, William Samue Ruto, wa Kenya, Paul Kagame, w’Urwanda, Evalist Ndayishimiye w’Uburundi unayoboye EAC ndetse na President wa Tanzanie, muriyinama bemezanije ko ikibazo ca Eastern ya Drc, kigomba gukemurwa muburyo bwa Political aba Congomani bakicarana hatagize abahwezwa.
Umuvugizi wa leta y’Ikinshasa Patrick Muyaya, aheruka kubwira itangaza makuru ko leta ye itemera imyanzuro y’Ibujumbura, ahubwo ko bemera ibyavuye i Luanda ho muri Angola, aho banzuye ko M23 igomba kuva mubice byose irimo igasubira muri Sabyinyo.
Ministre w’ubanye na Mahanga akaba na vice Ministre w’Intebe wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula nawe aheruka kunga mwijambo rya Patrick Muyaya, avuga ko igihugu ce kitazemera imyanzuro iyariyo yose itemera ko M23 isubira inyuma, avuga ko Igihugu ce kitazigera kiganira n’Umutwe wa M23.