• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 5, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amahoro nyayo ntashoboka FDLR igihari- Léonard Okitundu w’umunye-Kongo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 4, 2025
in Regional Politics
0
Amahoro nyayo ntashoboka FDLR igihari- Léonard Okitundu w’umunye-Kongo
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amahoro nyayo ntashoboka FDLR igihari- Léonard Okitundu w’umunye-Kongo

Léonard She Okitundu, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (2016–2019) akaba ubu ari Umudepite ndetse na Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo atagerwaho hatabaye kurandura burundu umutwe wa FDLR.

Mu kiganiro yatanze ubwo abayobozi bakuru ba RDC n’u Burundi bari mu biganiro i Washington, She Okitundu yasabye ko “hafatwa ingamba zikakaye kandi zidafite impuhwe” ku barwanyi ba FDLR, avuga ko uyu mutwe ukomeje kuba imbogamizi ku mahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi yabitangaje mu gihe ku wa Gatatu, tariki ya 03/12/2025, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bahuriraga mu biganiro byihariye i Washington DC, umunsi umwe mbere y’ishyirwaho ry’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.

She Okitundu yemeza ko “amahoro adashobora kuzanwa n’ibiganiro gusa,” ashimangira ko imitwe yitwaje intwaro nka FDLR igomba gukurwaho burundu kugira ngo igice cy’uburasirazuba bwa Congo kibone umutekano uhoraho.

Ibi biremeza ko ikibazo cya FDLR gikomeje kuba ku isonga mu biganiro mpuzamahanga, ndetse kigaragara nk’imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mashya y’amahoro mu karere.

Tags: FDLRRdcRwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?